AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Izamurwa ry'ubwishingizi bw'ibinyabiziga bishobora kongera amafaranga y'ingendo

Yanditswe Jan, 16 2018 16:25 PM | 6,371 Views



Bamwe mu bafite imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange baravuga ko izamuka ry'ibiciro by'ubwishingizi rishobora gutuma bagwa mu bihombo bityo bakifuza ko igiciro cy'ingendo cyazamurwa. RURA isobanura ko inyigo irimo gukorwa ariyo izagena niba ibiciro by'ingendo bikwiye kuzamuka.

Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bavuga ko basanzwe bahendwa na serivise zitandukanye zirebana n'imodoka zirimo ibikoresho byazamuye ibiciro muri iyi minsi; kuba kandi uyu mwaka waratangiranye n'izamuka ry'ibiciro by'ubwishingizi, babibonamo igihombo gikomeye.

Umuyobozi was OMEGA Express, Hakizimana Thacien, agira ati, "Uyu munsi ipine twaguraga ibihumbi 60 ni 105, assurance twishyuraga ibihumbi 400 ubu ni 695 kuri 'contre tiers', kuri 'tout risque' yavuye kuri miliyoni 2 na 400 ubu ni miliyoni 4 n'ibihumbi 100. Ibintu byose byarazamutse. Twasabye RURA ko yakwiga ibiciro dutwariraho abagenzi bakareba icyo badufasha"

Nubwo abatwara abagenzi bataka igihombo gituruka ku izamuka ry'ibiciro bya bimwe mu byo bakenera, abagenzi bo basanga izamuka ry'ibiciro by'ingendo rigomba kwigwaho n'inzego za leta zibishinzwe hatarebwe gusa inyungu za ba nyir'imodoka kugirango hirindwe ingaruka zagera ku bagenzi.

Karamuka Floduard, umuturage mu mujyi wa Kigali agira ati, "Ibiciro iyo bizamutse n'abaturage bibagiraho ingaruka ariko urumva n'abafite imodoka nta kundi babigenza batazamuye akazi kahagarara: leta ni ukureba ku mpande zose bakumvikana n'abatwara abagenzi bakajya hagati ntihagire uhomba."

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ishami ry'ubukungu muri RURA Rutimirwa Benjamin, ashimangira ko ibiciro by'ingendo bitazamurwa n'uko hashize ukwezi kumwe iby'ubwishingizi bw'ibinyabiziga bizamuwe kuko haba hari n'ababuguze mbere buzamara igihe kiri hejuru y'amezi 9, cyokora ngo inyigigo irimo gukorwa izatangazwa mu gihe cya vuba niyo izemeza niba ari ngombwa kuzamura ibiciro by'ingendo.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, ku munsi w’ejo  Banki nkuru y'u Rwanda BNR yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi bw’ ibinyabiziga bigamije kurinda uru rwego igihombo. Ibiciro by'ingendo byo biheruka kuzamuka mu myaka 2 ishize.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage