AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Itangazo rya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ku byatangajwe na Uganda

Yanditswe Mar, 14 2019 13:02 PM | 5,811 Views



Itangazo rya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ku byatangajwe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda ejo tariki 13 werurwe 2019 kuko ridasobanura neza uko ikibazo gihagaze:

1.  Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ivuga ko hari amagana menshi y’Abanyarwanda kandi bazwi neza na Uganda bishwe, barafungwa, bicwa urubozo ntacyo bazira, ndetse abakabakaba 1000 birukanywe muri Uganda boherezwa mu Rwanda.

2.  U Rwanda ruvuga ko hari imitwe irimo n’iy’iterabwoba itandukanye iri ku butaka bwa Uganda ihungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC, FDLR n’indi. Iyo mitwe niho yakirira abashaka kuyinjiramo, ikahagira ibikorwa bitandukanye kandi ubuyobozi bwa Uganda bubizi. U Rwanda kandi ruvuga ko ibyo byose u Rwanda rubibwira Uganda.

3.  Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibyo igihugu cya Uganda gikora bihabanye kure n’amasezerano y’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba wemerera urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu bihugu binyamuryango.

4.  U Rwanda rwongeraho ko bitashoboka ko abantu bacuruza cyangwa ngo bahahirane igihe bicirwa mu kindi gihugu, bagakorerwa iyicarubozo, bagafungwa bakanatwarirwa imitungo ku buryo butemewe n’amategeko. Ibi ngo ni ibibazo bigomba gushakirwa ibisubizo kdi ngo kuba Uganda ivuga ko u Rwanda rwakomanyirije ibicuruzwa biva muri Uganda ari amakuru adafite ishingiro ahubwo agamije kuyobya uburari.

5.  Iri tangazo risoza rivuga ko u Rwanda rwaguye amarembo kandi buri wese yemerewe kurugenderera n’abanya Uganda batavuyemo, rwemerera kandi ibicuruzwa na serivisi zitandukanye kurwinjiramo nta nkomyi. U Rwanda ruhamagarira Uganda gukemura ibi bibazo rwasobanuye kandi ruhora rwifuza ko byakemuka mu buryo bw’ibiganiro.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage