Yanditswe Mar, 14 2019 13:02 PM | 5,811 Views
Itangazo rya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ku byatangajwe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda ejo tariki 13 werurwe 2019 kuko ridasobanura neza uko ikibazo gihagaze:
1. Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ivuga ko hari amagana menshi y’Abanyarwanda kandi bazwi neza na Uganda bishwe, barafungwa, bicwa urubozo ntacyo bazira, ndetse abakabakaba 1000 birukanywe muri Uganda boherezwa mu Rwanda.
2. U Rwanda ruvuga ko hari imitwe irimo n’iy’iterabwoba itandukanye iri ku butaka bwa Uganda ihungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC, FDLR n’indi. Iyo mitwe niho yakirira abashaka kuyinjiramo, ikahagira ibikorwa bitandukanye kandi ubuyobozi bwa Uganda bubizi. U Rwanda kandi ruvuga ko ibyo byose u Rwanda rubibwira Uganda.
3. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibyo igihugu cya Uganda gikora bihabanye kure n’amasezerano y’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba wemerera urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu bihugu binyamuryango.
4. U Rwanda rwongeraho ko bitashoboka ko abantu bacuruza cyangwa ngo bahahirane igihe bicirwa mu kindi gihugu, bagakorerwa iyicarubozo, bagafungwa bakanatwarirwa imitungo ku buryo butemewe n’amategeko. Ibi ngo ni ibibazo bigomba gushakirwa ibisubizo kdi ngo kuba Uganda ivuga ko u Rwanda rwakomanyirije ibicuruzwa biva muri Uganda ari amakuru adafite ishingiro ahubwo agamije kuyobya uburari.
5. Iri tangazo risoza rivuga ko u Rwanda rwaguye amarembo kandi buri wese yemerewe kurugenderera n’abanya Uganda batavuyemo, rwemerera kandi ibicuruzwa na serivisi zitandukanye kurwinjiramo nta nkomyi. U Rwanda ruhamagarira Uganda gukemura ibi bibazo rwasobanuye kandi ruhora rwifuza ko byakemuka mu buryo bw’ibiganiro.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru