Yanditswe Jan, 21 2020 18:18 PM | 2,157 Views
Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda bose cyane cyane abakora ingendo zijya mu mahanga gufata ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Novel Koronavirusi cyagaragaye mu Bushinwa, Tayilande, Ubuyapani, na Koreya y’Amajyepfo nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Kuri ubu abantu bagera kuri 205 bamaze kwandura iyi ndwara, harimo 3 bamaze kwitaba Imana. Abo bantu bamaze kwitaba Imana bose ni abo mu gace ka Wuhan gaherereye mu Bushinwa.
U Rwanda rurakorana ku buryo bwa hafi na OMS mu gukaza ingamba harimo ibikorwa bigamije kwirinda, gukomeza igenzura no kuba twahangana n’icyo cyorezo.
Ibimenyetso by’indwara ya Koronavirusi birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi. Abenshi mu bagaragayeho iyi ndwara ni abagiye mu isoko barangurizamo amafi n’amatungo muri Wuhan mu ntara ya Hubei mu Bushinwa. Iryo soko ryatewe imiti yica udukoko ndetse rihita rifungwa guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2020. Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2020 nibwo Leta y’Ubushinwa yemeje ko abantu bashobora kwanduzanya hagati yabo.
Minisiteri y’Ubuzima iragira inama abagenzi bajya mu bihugu twavuze haruguru gufata ingamba zikurikira mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara:
• Kwirinda kwegera amatungo (yaba amazima cyangwa ayapfuye), amasoko y’amatungo no kwegera ibiyakomokaho (nk’inyama zidatetse);
•
Kwirinda kwegera umuntu warwaye Koronavirusi;
• Gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabuni, utabibonye ugakoresha umuti wa arukoro wabugenewe (alcool-hased hand sanitizer);
Niba hari urugendo uheruka gukorera mu bihugu bivugwamo iyo ndwara ukumva urwaye urasabwa gukurikiza aya mabwiriza:
• Ihutire kujya kwa muganga kandi umenyeshe abaganga urugendo uherutsemo n’ibimenyetso by’indwara ufite;
• Irinde gukora ingendo igihe urwaye;
• Ipfuke ku munwa no ku mazuru ukoresheje agatambaro (ntugakoreshe intoki) iyo ukorora cyangwa witsamura.
Indwara ya coronavirus iteye ite?
Koronavirusi ni iki?
Koronavirusi ni umuryango mugari wa za virusi zitera indwara zitandukanye harimo ibicurane bisanzwe n’ibicurane bikomeye bita “Acute Respiratory Syndrome(SARS-CoV) n’ibyo bita “Middle East Respiratory Syndrome(MERS-CoV)”. Ibimenyetso by’iyo ndwara bigaragarira mu buhumekero, kugira umuriro, kuzana ibimwira, gukorora no guhumeka nabi. Rimwe na rimwe hari ubwo bikomera umuntu akarwara umusonga, impyiko ndetse bikaba byanamuviramo urupfu.
Iyo ndwara yandura ite?
Umuntu yanduzwa Koronavirusi n’uwayanduye:
• Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye;
• Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje;
• Yandura iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki; • Rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani
Koronavirusi iravurwa igakira?
Nta muti wihariye uvura iyo ndwara. Igishoboka kugeza ubu kuyivura batanga imiti ifasha mu guhangana n’ibimenyetso byayo:
• Antibiyotike zivura udukoko twa bagiteri zitera umusonga;
• Imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi;
• Gufasha umurwayi guhumeka bamwongerera umwuka wa ogisijene.
Kuki Koronavirusi nshya ari ikibazo?
• Kuko iki cyorezo kimaze kugaragara mu Bushinwa, Tayilande, Ubuyapani, na Koreya y’Amagepfo kandi kuri ubu hakaba abantu bagera kuri 205 bamaze kuyandura;
• Ibizamini bya laboratwari byagaragaje ko iki cyorezo giterwa na koronavirusi nshya kandi bikaba byemejweko abantu bashobora kuyanduzanya;
• Kuko hari urujya n’uruza rw’ ingendo z’ indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu byinshi harimo n’ibyamaze gufatwa. Hashobora kuba ibyago byo kuba iyo virusi yagera mu Rwanda.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru