Yanditswe Jan, 25 2021 09:46 AM | 86,160 Views
Bamwe mu batuye Uumujyi wa Kigali barishimira
ko ubuyobozi bworohereje abafite inzu kuzivurura bikaba byaratumye isura
y’umujyi irushaho kuba nziza.
Aho bita ku Giporoso mu Mujyi wa Kigali ni mu masangano y’imihanda ijya mu byerekezo bitandukanye by’umurwa mukuru w’u Rwanda. Itorero ry’Abangilikani ryanitiriwe aka gace, rimaze kuhubaka inyubako z’ubucuruzi z’amagorofa zitangarirwa n’abahageze.
Ku batari bake izi nyubakongo ni intangarugero kandi zagize uruhare mu kurimbisha agace ziherereyemo.
Bizimana Emmanuel utuye mu Karere ka Kicukiro ati “Nk'abapoloso ibintu bakoze rwose ni ibintu bigaragara neza kuko navuga ko Leta yashyizemo imiyaga ahari kuko hari abantu bifuzaga kuvugurura ariko ntibikunde ariko ubona ko bakoze uko bashoboye rwose tukaba twishimira rero ibyemezo leta yafashe.”
Na ho Habimana Stanislas ati “Hano hose ubona hari imiyenzi barahubatse aya mataje ubona ntayahabaga mbega igiporoso ni umujyi mwiza nawe wakwishimira kubamo. Natwe tuwubamo biradushimishije rwose kuko leta yaradufashije ifasha n’abafite amazu amaze igihe kinini yubatswe babasha kuyongerera agaciro kayo wagiye ubona uburyo bagiye bayakora neza bashyiraho amakaro , urabona ko giporoso ni umujyi mwiza.”
Ku rundi ruhande aba baturage bishimira uburyo Leta yaretse abaturage bakavugurura bitabaye ngombwa ko inzu zabo zandikwaho akamenyetso ku musaraba kamenyekanye nka towa, kandi bigakorwa buhoro buhoro.
Iri vugurura rinagaragara i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge ahari inyubako nyinshi zimaze kuvugururwa ndetse n'izindi zitaravugururwa/
Umuyobozi Mukuru mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n'imiturire Solange Muhirwa avuga ko kuvugurura inyubako kuri ubu byemewe mu rwego rwo gufasha abafite inyubako kwitegura kubaka hakurikijwe igishushanyombonera cy'umujyi wa Kigali kigomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze 2050.
Yagize ati “Hari abaturage bafite izo nzu begereye ubuyobozi bw'Umujyi wa KIgali basaba ko bavugurura urugero natanga ni nka hariya mu Giporoso cyangwa hariya kwa Rwahama ubuyobozi bw'umujyi burabemerera bakavugurura mu buryo buciriritse ku buryo inzu ubona ko zimeze neza zidateje ikibazo cy'umwanda nkuko mbere zari zimeze. Mu gihe na bo barimo kwegeranya ubushobozi bwo kuba babyaza umusaruro ubutaka bwabo hakurikijwe igishushanyombonera bakaba bavuguruye kuriya mubibona. Ariko hari n’ababa bashaka guhita bubaka kuko ubushobozi bw'abantu buratandukanye, na bo barafashwa bakaba bahita batangira kubaka bakubaka ibijyanye n'igishushanyombonera wenda nkahariya mu Giporoso murabona ko Pasiteri Rutayisire yatangiye kubaka, SAR Motor na bo batangiye kubaka no haruguru yaho hari aho batangiye gusenya bagiye kubaka. Abashaka kuvugurura na bo turabafashaka kugira ngo bibafashe kuba bakusanya ubushobozi bwo kuba bakubaka ibintu bijyanye n'igishushanyombonera mu gihe batarabona ubwo bushobozi.”
Igishushanyombonera gishya cy'Umujyi wa Kigali cyavuguruwe kigaragaza ko kugeze ubu Umujyi wa Kigali utuwe n'abasaga miliyoni imwe n'ibihumbi 600 nyamara muri 2050 uyu mujyi uzaba utuwe n'abasaga miliyoni 3 n'ibihumbi 800 bazakenera inzu zigera ku bihumbi 859 z'ubucuruzi n'imiturire.
Bosco KWIZERA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru