Yanditswe Mar, 25 2024 18:05 PM | 68,906 Views
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje ko Umuhanzi
Israel Mbonyi azaririmba mu Gitaramo cyiswe 'Ewangelia Easter Celebration
Concert' cyo gufasha Abanyarwanda n’abakirisitu muri rusange kwizihiza Pasika.
Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki 31 Werurwe 2024, muri BK Arena, ku munsi Abakirisitu bazaba bizihiza Pasika.
Ni igitaramo cyitezweho kuzafasha abizera izuka rya Yesu Kirisitu, binyuze mu ndirimbo z’uruhererekane zizaririmbwa n’abahanzi batandukanye ndetse n’amakorali akunzwe cyane mu Gihugu.
Uretse Israel Mbonyi, iki gitaramo kizaba kirimo Korali Christus Regnat, yamamaye muri Kiliziya Gatolika na Korali Jehovah Jireh, iri mu zifite amateka kandi zimaze igihe kirekire zikunzwe muri ADEPR.
Indi korali yo muri ADEPR izaririmba muri iki gitaramo ni Shalom Choir y’i Nyarugenge ndetse na Alarm Ministries, iri mu matsinda ayoboye andi mu muziki uramya ukanahimbaza Imana.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda utangaza ko iki gitaramo gifite intego yo kumenyekanisha Bibiliya by’umwihariko no kumvisha buri wese uruhare rwe mu gushyigikira Bibiliya itangiye gukendera mu Gihugu.
Kwinjira muri iki gitaramo ni uguhera ku 5000 Frw, 10000 Frw, 20000 Frw ndetse na 35000 Frw.
Israel Mbonyi na James & Daniella batumiwe muri iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika
Korali Christus Regnat na yo izataramana n'abazitabira Ewangelia Easter Celebration Concert
Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge iri mu zigezweho mu muziki uhimbaza Imana
Korali Jehovah Jireh na yo yatumiwe muri iki gitaramo cyahujwe n'umunsi wizihizwaho Pasika
Safa Claudia Uwingeneye
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru