Yanditswe Jan, 20 2021 07:25 AM | 6,008 Views
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi wa mbere wa gahunda
ya guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali, hagaragaye abaturage bashakaga kujya mu
miryango yabo mu ntara. Abenshi bahawe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa
rusange bakiyishyurira amafaranga
y'urugendo.
Muri gare mpuzamahanga ya Nyubugogo ndetse no mu zindi gare zo mu mujyi wa Kigali abaturage bari benshi bategereje imodoka zibatwara mu buryo bwa rusange zibajyana mu ntara.
Abandi bagendaga n'amaguru bamwe bava mu karere bajya mu kandi kuko ibyemezo by'inama y'abaminisitiri hari abo byasohotse batari mu ngo zabo.
Aba baturage bavuga ko muri iki gihe cya Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali berekeje mu miryango yabo kuko akazi bakoraga bamwe kahagaze.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase yari yavuze ko kuri uyu wa mbere abaturage,guma mu rugo muri uyu Mujyi wa Kigali yasanze batari mu miryango, Leta ibashakira uburyo bwo kugenda kugira ngo hatazagira ugira icyo yitwaza akarenga ku mabwiriza.
Mu gitondo cyo ku munsi wa mbere wa gahunda ya guma mu rugo mu mujyi wa Kigali, abashakaga kujya mu miryango yabo mu ntara bahawe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bakiyishyurira amafaranga y'urugendo.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubwikorezi mu rwego ngenzura RURA Anthony KULAMBA yavuze ko aya ari amahirwe bahawe .
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco KABERA yavuze ko icyemezo buri wese yafashe cyo kujya aho ashaka kidakuraho kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID19.
Ku munsi wa mbere kandi mu masoko yo mu mujyi wa Kigali hagaragaye abaturage benshi bahahaga ibyo kurya byinshi bazamarana igihe kirekire kuko bikangaga ko indi minsi batazemererwa gusohoka mu ngo ku buryo hari na bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro.
Jean Paul TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru