AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ishusho y’umunsi wa mbere wa Guma mu rugo i Kigali

Yanditswe Jan, 20 2021 07:25 AM | 6,008 Views



Mu gitondo cyo kuri uyu munsi wa mbere wa gahunda ya guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali, hagaragaye abaturage bashakaga kujya mu miryango yabo mu ntara. Abenshi bahawe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange  bakiyishyurira amafaranga y'urugendo.

Muri gare mpuzamahanga ya Nyubugogo  ndetse no mu zindi gare zo mu mujyi wa Kigali abaturage bari benshi bategereje imodoka zibatwara mu buryo bwa rusange zibajyana mu ntara.

Abandi bagendaga n'amaguru bamwe bava mu karere bajya mu kandi kuko ibyemezo by'inama y'abaminisitiri hari abo byasohotse batari mu ngo zabo.

Aba baturage bavuga ko muri iki gihe cya Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali berekeje mu miryango yabo kuko akazi bakoraga bamwe kahagaze.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase yari yavuze ko kuri uyu wa mbere abaturage,guma mu rugo muri uyu Mujyi wa Kigali  yasanze batari mu miryango, Leta ibashakira uburyo bwo kugenda kugira ngo hatazagira ugira icyo yitwaza akarenga ku mabwiriza.

Mu gitondo cyo ku munsi wa mbere wa gahunda ya guma mu rugo mu mujyi wa Kigali, abashakaga kujya mu miryango yabo mu ntara bahawe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange  bakiyishyurira amafaranga y'urugendo.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubwikorezi mu rwego ngenzura RURA Anthony KULAMBA yavuze ko aya ari amahirwe bahawe .

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco KABERA yavuze ko icyemezo buri wese yafashe cyo kujya aho ashaka  kidakuraho kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID19.

Ku munsi wa mbere kandi mu masoko yo mu mujyi wa Kigali hagaragaye abaturage benshi bahahaga ibyo kurya byinshi bazamarana igihe kirekire kuko bikangaga ko indi minsi batazemererwa gusohoka mu ngo ku buryo hari na bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro.



Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage