AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ishuri rikuru rya Muhabura ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 182

Yanditswe Jul, 15 2021 15:32 PM | 66,188 Views



Ishuri rikuru rya Muhabura (Muhabura Integrated Polythechnic College) riherereye mu karere ka Musanze, ryahaye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Advanced Diploma) abanyeshuri 182.

Minisiteri y’Uburezi yasabye abasoje amasomo guhanga udushya, kuko amahirwe agihari nubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake abandi bawukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Babiri mu banyeshuri bari bahagarariye bagenzi babo, bavuze ko bashingiye ku bumenyi bahawe biteguye kuba umusemburo w’iterambere.

Umuyobozi w’ikirenga w’ishuri rikuru rya Muhabura, Dr Bishop Samuel Mugiraneza Mugisha yavuze ko nubwo amasomo yatanzwe mu bihe bidasanzwe by'icyorezo cya COVID-19 ariko bitabujije ko akomeza uko bikwiye.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro Irere Claudette, yasabye abarangije amasomo yabo mu mashami atandukanye kwimakaza ikoranabuhanga mu guhanga  udushya cyane cyane muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Abarangije amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu ishuri rikuru rya Muhabura barimo abakobwa 61 n’abahungu 121.

Uko ari 182 barangije mu mashami y’ubwubatsi, amashanyarazi, ikoranabuhanga, ibaruramari, ubutetsi n’amahoteri ndetse n’ubukerarugendo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage