AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inzu ziciriritse mu midugudu zigomba kugera no ku bimuwe--Min. Gen.Kabarebe

Yanditswe May, 25 2017 18:08 PM | 3,097 Views



Minisitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe arakangurira abubaka amacumbi aciriritse kujya bashaka uburyo ababa basanzwe batuye aho bubaka nabo baba bamwe mu bagenerwa bikorwa b'iyo mishinga. Gen. Kabarebe akaba avuga ko ibyo nabyo byafasha mu gukemura ikibazo cy'imiturire y'akajagari.

Mu kagari ka Gako mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, niho hubatse umudugudu w'amacumbi aciriritse 32, yubatswe mu buryo bumaze kumenyerwa nka four in one. Ubwo yatahaga uyu mudugudu kumugaragaro, Minisitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe, yakanguriye abafite imishinga yo kubaka amacumbi aciriritse hirya no hino mu gihugu, gushaka uko abasanzwe bimurwa aho bashyira ibikorwa byabo, baba bamwe mu bagenerwa bikorwa b'iyo mishinga, ibintu yemeza ko  nabyo byafasha  gukemura ikibazo cy'imiturire y'akajagari.

Uyu mudugudu wubatswe na kompanyi ABADAHIGWA KU NTEGO, yibarutswe na koperative KVCS igizwe n'abahoze mu ngabo z'igihugu. Buri nzu muri zo ifite uruganiriro, ibyumba 3 imbere, ubwiherero 2 n'ubwogero, n'ibindi byumba 2 hanze birikumwe n'ubwogero ndetse n'ubwiherero. Mukagashugi Joyce, ni umwe muri 13 bamaze kuguramo iyabo, wemeza ko miliyoni 18 n'ibihumbi 600 atari igihendo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage