Yanditswe Mar, 26 2024 17:14 PM | 62,255 Views
Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birahangayikishije cyane
muri iki gihe bitewe n’uburyo imibereho yahindutse mu buryo butandukanye.
Inzobere mu buvuzi bw'indwara zirebana n’ubuzima bwo mu mutwe, abashakashatsi n'inzego zitandukanye bemeza ko uburyo bwiza bwo guhangana n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ari ukubikumira no kubyitaho bihereye mu bakiri bato kuko byinshi bitangira ku bafite munsi y'imyaka 25.
Iyi ngingo yagarutsweho mu biganiro bihuje inzego zitandukanye aho barebeye hamwe icyakorwa ngo ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe gikomeje kuzamuka hirya no hino ku Isi by'umwihariko mu rubyiruko gishakiwe umuti urambye.
Muri ibi biganiro kandi hemejwe gahunda yiswe “Cross mind” igamije gufasha abana bakiri mu mashuri guhangana n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe. Yakozwe ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda n'iya Aarhus iherereye muri Denmark.
Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'Umushakashatsi, Kalisa Joseph, yasobanuye ko iyi gahunda izatanga umusaruro ufatika.
Indwara z'ubuzima bwo mu mutwe zishobora guturuka ku bibazo bitandukanye birimo amakimbirane mu miryango, imibereho ya muntu, kutanyurwa n'ibindi.
Mu ndwara ziganjemo zirimo agahinda gakabije, kubona no kumva ibidahari, n'izindi zitandukanye.
Inzobere mu kuvura izi ndwara zo mu mutwe, Dr Musoni Emmanuel, yavuze ko ari byiza kwita ku mikurire y'umwana kuko ibyo abona cyangwa yumva bishobora kumuviramo ingaruka z'igihe kirekire.
Umubare munini w’abaturage b'u Rwanda ni urubyiruko ndetse muri bo, abagera ku 10.2% bafite hagati y'imyaka 14-18 bagaragaraho ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe birimo agahinda gakabije no gushaka kwiyahura.
Umuyobozi uhagarariye Ishami rishinzwe kwita ku Buzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima RBC, Dr Darius Gishoma, yashimangiye ko uburyo bwiza bwo guhangana n'ibi bibazo ari ukubihera hasi mu bakiri bato dore ko ubushakashatsi bugaragaza ko byinshi muri ibi bibazo bitangira munsi y'imyaka 25.
Kugeza ubu mu Rwanda uhereye ku kigo nderabuzima abantu bashobora kubona servisi z'ubuzima bwo mu mutwe ndetse hari n'ibigo bishinzwe gutanga izi serivisi gusa.
Biteganyijwe ko ubushakashatsi bwo guhangana n'ibibazo byo mu mutwe bwiswe “Cross mind” buzamara imyaka itanu. Nyuma y'umwaka bukoreshwa mu Rwanda buzanifashishwa mu bihugu birimo Nepal na Denmark.
Ntete Olive
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru