AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inzego z'umutekano z'u Rwanda na Mozambique zishye ibyihebe 4

Yanditswe Aug, 07 2021 19:09 PM | 28,712 Views



Inzego z'umutekano  z'u Rwanda (Rwanda security forces) zishe ibyihebe bine mu mirwano yo kuri uyu wa Gatandatu.

Imirwano ikomeye yabereye mu gace kitwa 1st May mu birometero 12 ugana ku cyicaro gikuru cy'Akarere ka Mocimboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Uretse abapfuye, inzego z'umutekano z'u Rwanda zafashe imbunda 3 za SMG n'imbunda 2 za RPG, grenade 6 n'igikapu kirimo imyirondoro y'abarwanyi bishwe.

Akarere ka Mocimboa da Praia ni ko karimo ibirindiro bikuru ry'ibyihebe.Inzego z'umutekano z'u Rwanda na Mozambique zikomeje gusatira ibirindiro bikuru by'umutwe w'iterabwoba umaze imyaka 4 muri aka gace.

Hagati aho kandi RBA yiboneye inzego z'umutekano z'u Rwanda zigenzura umutekano ku cyambu cya Fungi hamwe no ku ruganda rwa Gas Natural LNG (Liquefied Natural Gas),uruganda rufite ishoramari rya miliyari 20 z'amadorari. Ibi bikorwa byose inzego z'umutekano z'u Rwanda zirabikora zifatanyije n'iza Mozambique.

Jean Pierre Kagabo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage