AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Inzego zose zishyize hamwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana ryacika-Gatabazi

Yanditswe Sep, 28 2021 18:32 PM | 33,480 Views



Mu biganiro byahuje Polisi y'u Rwanda, itangazamakuru, urubyiruko rw'abakorerabushake ndetse n'inzego zitandukanye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko inzego zose zishyize hamwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana ryacika burundu.

Bamwe mu banyamakuru ndetse n'urubyiruko rw'abakorerabushake, basanga ikibazo cy'ihihoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'irikorerwa abana gihangayikishije, bakavuga ko bafatanyirije hamwe mu gutanga amakuru ku hagaragara iki cyaha, ihohoterwa ryacika.

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, CG Dan Munyuza ashima uruhare rw'itangazamakuru mu rugamba rwo kurwanya ihoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko kuba polisi y'u Rwanda itegura ibiganiro nk'ibi ari umwanya wo kurushaho gufata ingamba zatuma ihohoterwa ricika.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko itangazamakuru rikwiye kwibanda ku nkuru zicukumbuye zigaragaza ibyaha by'ihoterwa, ariko kandi hakanagaragazwa n'ibyagezweho mu kurikumira.

Avuga ko “Ubufatanye bw'inzego zose burakenewe mu kurwanya ihoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.”

Kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza muri Kanama, abana  basambanyijwe ni 3,877 abagore n'abakobwa bafashwe ku ngufu ni 954, abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'abo bashakanye ni 2,350.



Mbabazi Dorothy




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage