AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Intumwa za AFSBT zaje kureba uko U Rwanda rukwirakwiza amaraso mu bitaro

Yanditswe Jan, 08 2018 12:37 PM | 4,356 Views



Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko kugeza ubu u Rwanda nta kibazo cy'ibura ry’amaraso rufite ku barwayi bayakeneye kuko abaturage bitabira gutanga amaraso ku bushake. Ni mu gihe mu bindi bihugu binyuranye by’Afurika ngo bisaba ko umuvandimwe w'umurwayi ucyeneye amaraso ahamagarwa kuyatanga kugirango avurwe.

Kwitabira gutanga amaraso ku bushake, ni kimwe mu byatumye itsinda ry'abakozi n'inzobere mu by'ubuvuzi baturutse mu bihugu binyuranye baza kureba uburyo u Rwanda rwabigezeho.

Mu bihugu abagize iryo tsinda bakomokamo, ngo hari igihe abavandimwe b’abarwayi bacyeneye amaraso basabwa kuyatanga kugirango abarwayi babone ayo baterwa.

Prof. Muhammad Bakari Kambi ushinzwe iby'ubuzima mu gihugu cya Tanzania avuga ko hagati ya 35-40% aribo batanga amaraso ku bushake mu gihe hafi 60% y'abakenera amaraso bayahabwa n'abavandimwe babo. Ati, "Uburyo bwo gutanga amaraso mu Rwanda usibye no kuba ayo maraso afite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru ubwayo ariko binavuga ko amaraso menshi acyenewe atangwa n'abantu kubushake bwabo binyuranye n'uburyo bwo kuyatanga mu miryango iyi ni intambwe ikomeye kuko ibi bivuga ko umurwayi uri mu bitaro ucyeneye amaraso ni nko ku mwizeza ko abona amaraso meza kandi ku gipimo gihagije igihe cyose ayacyeneye, ubwo rero iyi ni intambwe ikomeye."

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'ubuzima Dr. Nyemazi Jean Pierre we avuga ko u Rwanda nta kibazo cy'amaraso rufite ku barwayi bayakeneye. Yagize ati, "Nta bibazo dufite mu gihugu byuko umurwayi yaba yabuze amaraso mu bitaro, amaraso arahari mu gihugu. Dushaka abaturage mu ngeri zitandukanye, urubyiruko, abakuru, abakozi ,bose bagerwaho bagakangurirwa kuyatanga mu bitaro, mu bigo nderabuzima kandi bakayatanga ku buryo tutavuga ko hari ubura amaraso mu gihe ayakeneye."

Umuyobozi w'Umuryango nyafurika ushinzwe ibikorwa byo gutanga amaraso David Mvere avuga ko ubuziranenge mu kubika amaraso ari ngombwa, kandi ngo u Rwanda rwamaze kugera kuri iyo ntambwe.

Mu gihe cy’icyumweru abagize iryo tsinda baturutse muri Tanzania, Afurika y'Epfo, Misiri, Zimbabwe, Malawi, Cameroon na Ghana bazamara mu Rwanda, bazasobanurirwa imikorere y'indege nto zitagira abapilotes zo mu bwoko bwa drones zifashishwa mu gutwara amaraso aho acyenewe mu gihugu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage