Yanditswe Feb, 19 2018 15:20 PM | 5,905 Views
Ministiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine na Ministiri w'ubucuruzi n'inganda Vincent Munyeshyaka bitabye inteko ishinga amategeko y'u
Rwanda umutwe w'abadepite bisobanura ku bibazo byagaragaye mu buhinzi no mu
bucuruzi cyane cyane bw’igihingwa cy’ibirayi. Ministeri y’ubuhinzi iravuga ko
mu gihe cya vuba hazashakwa abashoramari mu buhinzi bw’ibirayi kuko ari
igihingwa gikomeye.
Bimwe muri ibyo bibazo byibanze ku musaruro w'ibirayi wabaye mwinshi bikabura isoko bibera abahinzi ikibazo gikomeye. Ministiri w'ubucuruzi n'inganda yavuze ko hafashwe ingamba zose zatuma umusaruro w'ibirayi ugira agaciro, harimo no gushyiraho igiciro fatizo. Yagize ati, "Uko igiciro ku gicuruzwa cy'ibirayi cyashyizweho, no mukubikora Leta ikora ku buryo n'ubundi abantu kuba bakomeza kuganira no ku giciro byakomeza bigakorwa. Leta icyo iba ireba n'inyungu ya buri wese"
Nyuma yo kugaragarizwa ko hari imbuto zitagaragaje ubuziranenge ku buryo zatakaje n'isoko mu nganda bigateza igihombo, Ministre w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine,yasobanuye ko bakibimenya bakoranye n'ibigo by'ubushakashatsi kugira ngo hageragezwe indi mbuto. Ati, "Tumaze kubimenya, twakoranye n'ibigo by'ubushakashatsi bikora ubushakashatsi mu mbuto z'ibirayi, tuzana ibyo byasabwaga n'inganda turabigerageza, nibyo ndimo mbabwira ko hari amoko ane tugiye gutanga afite ibyongibyo bisabwa n'inganda. Ariko kubera ko ibirayi bigiye kuba igihingwagikomeye, tugiye gushaka n'aba investors"
Nyuma yo kwisobanura imbere y'abadepite, abo ba ministiri babajijwe ibibazo bitandukanye nabyo wasangaga ahanini bigaruka ku buhinzi bw'ibirayi n'umusaruro wabyo.
Uretse ikibazo cy'ibirayi cyagarutsweho cyane, ministeri zombi zanisobanuye
ku bindi bihingwa byagaragaje ibibazo ku musaruro n'ubuziranenge bwabyo. Ibyo
ni nk'ibigori, ingano na soya yaguye igiciro cyane bitewe n'abashoramari
bahisemo gukoresha iyo bakuye hanze ibahendukiye, bityo bica intege abahinzi
bayo kongera kuyihinga ndetse hanavugwa ku mbuto zibikwa nabi cyangwa zikamara
igihe kirekire zidakoreshwa, nyuma bikagaragara ko ntabuzirange zifite.
Abadepite bakaba bavuze ko banyuzwe n'ibisobanuro byatanzwe, kuko abisobanuye bemeye ko ibibazo bihari, biha n'ingamba zuko bizakemuka, imyanzuro ikazashyikirizwa Ministre w'Intebe.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru