Yanditswe Feb, 12 2021 07:31 AM
18,828 Views
Ingengo y’imari u Rwanda rwakoreshaga mu mwaka wa 2020-2021 yasabiwe kongerwaho miliyari 219 na miliyoni 100, mu byo izakoreshwa harimo no gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID19.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana wagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rihindura Ingengo y’Imari ya Leta, yagaragaje n’aho azaturuka harimo imisoro n’inkunga y’amahanga.
Ni umushinga ugaragaza impinduka zirimo no kongera ingengo y’imari
ugereranyije n’iyari yatowe n’inteko ishinga amategeko.
Yari Miliyari 3,245.7 z’amafaranga y’u Rwanda biteganyijwe ko yiyongeraho 6.7% ikagera kuri Miliyari 3,464.8 zaAmafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri Ndagijimana wamurikiye abadepite uyu mushinga hifashishijwe ikoranabuhanga, yagaragaje ko amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera akava kuri miliyari 1,605.7 z’amafaranga y’u Rwanda akagera kuri miliyari 1,784.7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana n’inyongera ya 11.1%.
Amafaranga aturuka ku misoro azava kuri miliyari 1,421.4 agere kuri miliyari 1,579.9 ni inyongera ya 11%. Na ho amafaranga atari ay’imisoro azava kuri miliyari 184.3 agere kuri Miliyari 204.8
Amafaranga aturuka ku nkunga z’amahanga azava kuri miliyari 492.5 agere kuri Miliyari 592.2.
Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu Prof. Omar Munyaneza aragaragaza ko hari inzego zongerewe ingengo y’imari n’izo yagabanyijwe.
Amafaranga yiyongereye ku ngengo y’imari azafasha mu kuziba icyuho cy’imishahara y’abakozi mu nzego nshya na zimwe mu zisanzweho harimo n’izifite mu nshingano guhangana na COVID19, izo mu burezi, hakabamo n’ayo kwishyura umwenda wa Leta no kongera ishoramari ryayo.
Uyu mushinga w’itegeko wemerejwe ishingiro ukazakomeza gusuzumirwa muri komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko. Umutwe w’Abadepite.
Bienvenu Redemptus
Abasesenguzi basanga ingengo y’imari ya 2020-2021 yarateguwe neza
Jun 25, 2020
Soma inkuru
40% by'ingengo y'imari ya 2020-2021 igenewe ibikorwa by'iterambere
Jun 23, 2020
Soma inkuru
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claver Gatete mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 yamurik ...
Apr 28, 2017
Soma inkuru
Guverinoma y'u Rwanda yashyikirije inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite umushinga w ...
Feb 07, 2017
Soma inkuru