AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ingengo y'imari ya 2020-2021 igiye kongerwamo miliyari 219

Yanditswe Feb, 12 2021 07:31 AM | 21,040 Views



Ingengo y’imari u Rwanda rwakoreshaga mu mwaka wa 2020-2021 yasabiwe kongerwaho miliyari 219 na miliyoni 100, mu byo izakoreshwa harimo no gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID19. 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana wagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rihindura Ingengo y’Imari ya Leta, yagaragaje n’aho azaturuka harimo imisoro n’inkunga y’amahanga.

Ni umushinga ugaragaza impinduka zirimo no kongera ingengo y’imari ugereranyije n’iyari yatowe n’inteko ishinga amategeko.

Yari Miliyari 3,245.7 z’amafaranga y’u Rwanda biteganyijwe ko yiyongeraho 6.7% ikagera kuri Miliyari 3,464.8 zaAmafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri  Ndagijimana wamurikiye abadepite uyu mushinga hifashishijwe ikoranabuhanga, yagaragaje ko amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera akava kuri miliyari 1,605.7 z’amafaranga y’u Rwanda akagera kuri miliyari 1,784.7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana n’inyongera  ya 11.1%.

Amafaranga aturuka ku  misoro azava kuri miliyari 1,421.4 agere kuri miliyari 1,579.9 ni inyongera ya 11%. Na ho amafaranga atari ay’imisoro azava kuri miliyari 184.3 agere kuri Miliyari 204.8

Amafaranga aturuka ku nkunga z’amahanga azava kuri miliyari 492.5 agere kuri Miliyari 592.2.

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu Prof. Omar Munyaneza aragaragaza ko hari inzego zongerewe ingengo y’imari n’izo yagabanyijwe.

Amafaranga yiyongereye ku ngengo y’imari azafasha mu kuziba icyuho cy’imishahara y’abakozi mu nzego nshya na zimwe mu zisanzweho harimo n’izifite mu nshingano guhangana na COVID19, izo mu burezi, hakabamo n’ayo kwishyura umwenda wa Leta no kongera ishoramari ryayo.

Uyu mushinga w’itegeko wemerejwe ishingiro ukazakomeza gusuzumirwa muri komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko. Umutwe w’Abadepite.


Bienvenu Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage