Yanditswe Dec, 26 2020 19:50 PM | 122,864 Views
Impuguke
mu birebana n'ubumenyamuntu zisanga abanyeshuri basubiye ku masomo bagomba
kwitabwaho cyane kuko ubuzima banyuzemo igihe bari mu rugo byatumye bamwe
bahindura imyitwarire, harimo n'abatewe inda.
Ku myaka 17 na 19, aba bana b'abakobwa tubasanze ku ishuri aho biga mu mwaka wa 5 n'uwa 6 w'amashuri abanza. Bombi bavuga ko bahohotewe muri iki gihe cya COVID-19 none ubu bakaba batwite.
Umwe yagize ati “Nyuma hashize igihe nibwo nategereje imihango ndayibura ndavuga nti reka mbanze njye muri farumasi mbone kwicira urubanza nyuma ngiyeyo ngura agateste nipimye nsanga ndatwite ndamuhamagara mbimubwiye ati ibyo umbwira ntabwo mbizi ndamwihorera, hashize igihe mu rugo umugore wa musaza wanjye arambaza ati ese ko mbona muri iyi minsi wirirwa uryamye ufite ikihe kibazo? Ndangije mubwira uko byagenze kose ahamagara uwo muhungu aramubaza, ubwa mbere arabihakana nyuma uwo bari bazanye ni we wabimwemeje avugisha ukuri ko ariwe wayinteye.”
Undi ati “Muri corona mfite umuhungu wabaga imbere y'iwacu ari cheri wanjye dukundana njya ku musura nuko yanteye inda ariko nanjye maze kubimenya ko yanteye inda narabyakiriye nemera kuzamubyara. Ubwo rero bagenzi banjye mbifurije kwirinda ntibazamere nkanjye.”
Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri abanza aba bana bigaho, asobanura ko barimo gufashwa kwiga neza ari na ko bategurwa kuzabyara neza bagakomeza amasomo yabo.
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bitandukanye bemeza ko amezi hafi 8 abanyeshuri bamaze bari mu rugo, hari benshi byagizeho ingaruka no guhindura imyitwarire.
Umwarimu muri Kaminuza akaba n'Impuguke mu birebana n'ubumenyamuntu Felix Banderembaho asanga abana bakwiye kwegerwa bakaganirizwa kuko igihe cyashize batari ku ishuri cyabagizeho ingaruka zinyuranye zirimo no gusambanywa.
Mu kwezi kwa Gatatu ubwo mu Rwanda hari hamaze kugaragara umuntu wanduye Covid 19, leta yafashe icyemezo cyo guhagarika amasomo ku banyeshuri bose. Gusa guhera mu kwezi kwa cumi yongeye gusubukurwa nyuma y'amezi agera ku munani yari ashize.
Bosco KWIZERA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru