Yanditswe Dec, 26 2020 19:50 PM
122,082 Views
Impuguke
mu birebana n'ubumenyamuntu zisanga abanyeshuri basubiye ku masomo bagomba
kwitabwaho cyane kuko ubuzima banyuzemo igihe bari mu rugo byatumye bamwe
bahindura imyitwarire, harimo n'abatewe inda.
Ku myaka 17 na 19, aba bana b'abakobwa tubasanze ku ishuri aho biga mu mwaka wa 5 n'uwa 6 w'amashuri abanza. Bombi bavuga ko bahohotewe muri iki gihe cya COVID-19 none ubu bakaba batwite.
Umwe yagize ati “Nyuma hashize igihe nibwo nategereje imihango ndayibura ndavuga nti reka mbanze njye muri farumasi mbone kwicira urubanza nyuma ngiyeyo ngura agateste nipimye nsanga ndatwite ndamuhamagara mbimubwiye ati ibyo umbwira ntabwo mbizi ndamwihorera, hashize igihe mu rugo umugore wa musaza wanjye arambaza ati ese ko mbona muri iyi minsi wirirwa uryamye ufite ikihe kibazo? Ndangije mubwira uko byagenze kose ahamagara uwo muhungu aramubaza, ubwa mbere arabihakana nyuma uwo bari bazanye ni we wabimwemeje avugisha ukuri ko ariwe wayinteye.”
Undi ati “Muri corona mfite umuhungu wabaga imbere y'iwacu ari cheri wanjye dukundana njya ku musura nuko yanteye inda ariko nanjye maze kubimenya ko yanteye inda narabyakiriye nemera kuzamubyara. Ubwo rero bagenzi banjye mbifurije kwirinda ntibazamere nkanjye.”
Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri abanza aba bana bigaho, asobanura ko barimo gufashwa kwiga neza ari na ko bategurwa kuzabyara neza bagakomeza amasomo yabo.
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bitandukanye bemeza ko amezi hafi 8 abanyeshuri bamaze bari mu rugo, hari benshi byagizeho ingaruka no guhindura imyitwarire.
Umwarimu muri Kaminuza akaba n'Impuguke mu birebana n'ubumenyamuntu Felix Banderembaho asanga abana bakwiye kwegerwa bakaganirizwa kuko igihe cyashize batari ku ishuri cyabagizeho ingaruka zinyuranye zirimo no gusambanywa.
Mu kwezi kwa Gatatu ubwo mu Rwanda hari hamaze kugaragara umuntu wanduye Covid 19, leta yafashe icyemezo cyo guhagarika amasomo ku banyeshuri bose. Gusa guhera mu kwezi kwa cumi yongeye gusubukurwa nyuma y'amezi agera ku munani yari ashize.
Bosco KWIZERA
Perezida Kagame yatangaje ko hari abashoramari bakora inkingo biteguye kuzikorera muri Afurika
Apr 12, 2021
Soma inkuru
COVID19: U Rwanda rwatangiye gutanga doze ya kabiri y'urukingo rwa Pfizer
Apr 03, 2021
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko COVID19 yerekanye imbaraga zihishe Afurika yakubakiraho
Apr 02, 2021
Soma inkuru
Uko isaha ya saa moya yubahirizwa mu turere 6 tw'Amajyepfo
Apr 01, 2021
Soma inkuru
Guverinoma yongeye kwibutsa abaturage kutadohoka ku ngamba zo kwirinda COVID19
Mar 30, 2021
Soma inkuru
COVID19: Gukingirwa ntibivuze kutandura cyangwa kutanduza- RBC airasaba abantu kwitwararika
Mar 22, 2021
Soma inkuru