AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Imirimo y'inganda zemerewe gukora muri ibi bihe irarimbanyije

Yanditswe Apr, 23 2020 09:31 AM | 22,372 Views



Abanyenganda bafite izikora bimwe mu byangombwa nkenerwa muri iki gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya koronavirusi barishimira ko bakomeje koroherezwa mu bucuruzi bwabo harimo no kohereza ibyo bakora ku isoko ryo hanze y'u Rwanda. Ni mu gihe kandi Ishyirahamwe ry'abanyenganda mu Rwanda rivuga ko ingana na 40% y'izibarizwa muri iryo shyirahamwe zikomeje imirimo yazo muri iki gihe. 

Ni mu masaha ya saa sita, tugeze mu ruganda rwa Minimex, rumwe mu nganda nini z'imbere mu gihugu zitunganya ibigori zigakora ifu izwi nka kawunga. Akazi aha mu ruganda kararimbanyije, abakozi barashishikaye ndetse kawunga irakorwa ku bwinshi, dore ko no mu bubiko  bw'uruganda twasanzemo toni zisaga 600 z'ifu ya kawunga. 

Umuyobozi ushinzwe imari muri uru ruganda Musonera  JMV, avuga ko nta kibazo cyo kubona ibikoresho by'ibanze uruganda rurahura nacyo kubera ingamba zo guhangana n'icyorezo cya koronavirus.

Yagize ati "Bigitangira mu kwezi kwa gatatu habayemo abantu basabye ifu byihutirwa bakivuga ko abantu bagomba kuguma mu rugo. Habaye demande nini irazamuka mu byumweru 2 by'ukwezi kwa 3 ku buryo twacuruje ibintu byinshi na stock y'ibigori isa naho ishize. Muri uku kwezi kwa 4 turagerageza gukora kugira ngo abantu babone ifu yacu uko bikwiye. Ibigori inzego zibishinzwe zagiye zifasha abakusanya umusaruro uragenda uboneka ku buryo nta kibazo twumva tuzagira kugeza igihe tuzavira muri izi ngorane za COVID19."   

Ku rundi ruhande ariko, uru ruganda ntirucyohereza mu mahanga 30% ry'ifu ya kawunga rutunganya nkuko byari bisanzwe  kuko ngo rwasanze rukwiye kubanza guhaza isoko ry'imbere mu gihugu muri iki gihe.

Ibyo ariko siko bimeze ku ruhande rw'uruganda Pharmalab rukora bimwe mu bikoresho byifashishwa muri laboratwari zo kwa muganga, kuko 60% bya tubes miliyoni 20 rukora buri mwaka zijya ku isoko ryo mu karere.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Pharmalab Cyriaque Rugwizangoga, avuga ko muri iki gihe ubucuruzi n'imikorere by'uruganda bitahungabanye ngo nubwo hari imbogamizi zabayeho mu bucuruzi na bimwe mu bihugu byo mu karere.

Ati "Ku byerekeranye n'ibikoresho by'ibanze tubikura ahantu 3 hakomeye; mu Bushinwa, Kenya no mu Budage. Aho hose ikiza giciye mu bwato nta kibazo kigira. Tanzaniya kugeza ubu ibintu biragenda neza rwose na low materials ni ho zituruka ku cyambu cya Dar Es Salaam biraza bikinjira nta klibazo. Ahantu twahuye n'imbogamizi gato ni Uganda twoherezagayo ibicuruzwa n'i Burundi. Ariko iby'i Bugande n'i Burundi bibuze ibyo mu Rwanda byarazamutse kubera ko umuntu ugiye kwa muganga wese bamupima iyi koronavirusi. DRC ho nta kibazo turabifata tukabigeza ku Gisenyi abavuye DRC bakaza bakabifata bakabiklubita mu ndege bikagenda i Kinshasa." 

Uretse inganda zitunganya ibikoresho byibanze nk'ibiribwa n'ibinyobwa, ibyo kwa muganga n'iby'isuku, izindi zahagaritse imirimo yazo kubera ingamba zashyizweho mu rwego rwo guhangana n'icyorezo cya koronavirusi. Imodoka nini zipakira ibikorwa n'izo nganda zibigeza ku isoko ni nyinshi mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro aho ziparitse zitegereje igihe hazatangwa andi mabwiriza ngo zisubire mu muhanda. 

Aimé Ndayambaje, umuyobozi ushinzwe imari mu ruganda S&H Industries rukora ibikoresho by'ubwubatsi. ati "Ku kijyanye n'abakozi twohereje benshi muri konji ariko urumva nayo iba iri forcé kuko ntabwo iba iteganyijwe. Hanyuma ku bijyanye na banki, nkuko mubizi BNR yasabye banki korohereza abacuruzi baba basubitse kwishyura yaba inguzanyo wafashe ndetse n'inyungu zishingiye kuri yo. Mu bihe bisanzwe 25% twabyoherezaga ku isoko ryo hanze 75% biokaguma ku isoko ryo mu Rwanda, kuri ubu rero nta na kimwe gikorwa."

Ishyirahamwe ry'abanyenganda mu Rwanda (Rwanda Association of Manufacturers) rivuga ko  40% by’inganda  zibarizwa muri iryo shyirahamwe zikomeje imirimo yazo muri iki gihe.

Umukozi muri iri shyirahamwe Kwizera Alphonse, avuga abanyenganda bishimira ubufatanye hagati yabo n'inzego za leta muri iki gihe.

Ati "Binagitangira kubaho Leta yafashe iya mbere irabaza iti niba hari abantu batari kubona low materials zaba ziri mu nzira mutumenyeshe. Ni ukuvuga ngo habayeho kubaba hafi kugirango babafashe. Wenda ku bijyanye na exportation hari aho bigorana kubona abajya gupakira ariko MINICOM iragerageza gufasha bigakoreka. 

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko urwego rw’inganda rwihariye 16% mu musaruro mbumbe w’igihugu. Biteganyijwe ko nyuma y'iki cyorezo inzego zose zifite aho zihuriye n'inganda zizasuzuma ingaruka zacyo ku iterambere ry'uru rwego hagafatwa izindi ngamba.

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage