AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ingabo z'u Rwanda zasoje imyitozo yo kubungabunga amahoro yabera muri Bangladesh

Yanditswe Mar, 14 2018 15:46 PM | 17,781 Views



Imyitozo ya gisirikare yari imaze ibyumweru bitatu igamije kubungabunga amahoro, iyo myitozo yiswe “Shanti Doot-4”(ambasaderi b’amahoro) yashojwe kuwa 12 Werurwe 2018.

Iyi myitozo yitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda, yaberaga muri Bangladesh mu kigo gishinzwe gutanga amahugurwa ku bijyanye no kubungabunga amahoro, (Bangladesh Institute of Peace Support Operations Training Centre).

U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane wa Afurika mu bihugu 24 byari byatumiwe muri iyo myitozo, mu gihe ibyinshi byari ibyo muri Aziya, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’u Bwongereza. 

Asoza iyo myitozo Professor Dr. Gawher Rizvi, umujyanama wa Minisitiri w’intebe wa Bangladesh mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, yabwiye abasoje iyo myitozo ko ubumenyi n’ubunararibonye bahanahanaga mugihe bamaze muri iyi myitozo buzafasha ibihugu byabo.

Lt. Col. Theodore Gakuba wagiye ayoboye ingabo z’u Rwanda muri iyo myitozo, yabwiye itangazamakuru ry’ingabo z’u Rwanda ko amasomo y’ingenzi bakuye muri iyo myitozo ko ari uburyo bwo guhuza ubunararibonye mu bijyanye no gutegura abasirikare bajya kubungabunga amahoro.

Iyi myitozo yiswe “Shanti-Doot 4” yateguwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika ishami ryazo rikorera mu Nyanja ya Pacific bafatanyije na Global Peace Support Initiatives na leta ya Bangladesh nki gihugu cyakiriye iyo myitozo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage