Yanditswe Mar, 14 2018 15:46 PM | 17,781 Views
Imyitozo ya gisirikare yari imaze ibyumweru bitatu igamije kubungabunga amahoro, iyo myitozo yiswe “Shanti Doot-4”(ambasaderi b’amahoro) yashojwe kuwa 12 Werurwe 2018.
Iyi myitozo yitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda, yaberaga muri Bangladesh mu kigo gishinzwe gutanga amahugurwa ku bijyanye no kubungabunga amahoro, (Bangladesh Institute of Peace Support Operations Training Centre).
U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane wa Afurika mu bihugu 24 byari byatumiwe muri iyo myitozo, mu gihe ibyinshi byari ibyo muri Aziya, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’u Bwongereza.
Asoza iyo myitozo Professor Dr. Gawher Rizvi, umujyanama wa Minisitiri w’intebe wa Bangladesh mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, yabwiye abasoje iyo myitozo ko ubumenyi n’ubunararibonye bahanahanaga mugihe bamaze muri iyi myitozo buzafasha ibihugu byabo.
Lt. Col. Theodore Gakuba wagiye ayoboye ingabo z’u Rwanda muri iyo myitozo, yabwiye itangazamakuru ry’ingabo z’u Rwanda ko amasomo y’ingenzi bakuye muri iyo myitozo ko ari uburyo bwo guhuza ubunararibonye mu bijyanye no gutegura abasirikare bajya kubungabunga amahoro.
Iyi myitozo yiswe “Shanti-Doot 4” yateguwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika ishami ryazo rikorera mu Nyanja ya Pacific bafatanyije na Global Peace Support Initiatives na leta ya Bangladesh nki gihugu cyakiriye iyo myitozo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru