Yanditswe Sep, 18 2019 15:22 PM | 11,677 Views
Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR Sylvestre Mudacumura yishwe arasiwe i Rutshuru ho muri Kivu y’amajyaruguru. Yarashwe n’umutwe wihariye w’ingabo za Kongo FARDC, mu bikorwa izi ngabo zimaze iminsi zaratangije byo guhashya imitwe yose yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Gen Richard Kasonga ni we watangaje amakuru y’urupfu rw’uyu muyobozi w’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Mudacumura yari akurikiranyweho, aho muri Kongo ibyaha binyuranye birimo gusambanya abagore ku gahato, ubusahuzi, gutwikira abaturage n’ubundi bwoko bunyuranye bw’ibyaha by’ihohotera yakoreye abaturange ba Kongo.
Kuva muri 2005 kandi, uyu Sylvestre Mudacumura yari yarashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye byo gukomanyirizwa ku bijyanye n’intwaro.
Muri nyakanga 2012 na bwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi na rwo rwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi kubera ibyaha by’intambara rwari rumukurikiranyeho ngo yaba yarakoze hagati ya 2009 na 2010 mu ntara zombi za Kivu.
Uretse ibyo kandi yanashinjwaga kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru