AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

Yanditswe Jun, 10 2022 18:26 PM | 135,871 Views



Kuri uyu wa Gatanu 11h55, Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC, zarashe ibisasu bibiri ku butaka bw'u Rwanda mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

RDF itangaza ko ibi bisasu byaturutse mu bice bya Bunagana muri DRC, ntawe byahitanye cyangwa ngo bimukoretse, gusa ngo byateye ubwoba abaturage.

Ibi bisasu by'ingabo za DRC bije bikurikira ibindi zarashe mu Rwanda tariki 19 Werurwe na tariki 23 Gicurasi uyu mwaka, mu  Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ndetse no mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera.

Ni nyuma kandi y'aho FARDC ifatanyije n'umutwe w'iterabwoba wa FDRL bashimuse abasirikare babiri b'u Rwanda, ubwo bari ku mupaka bacunze umutekano.

Ingabo z'u Rwanda zitangaza ko ibi bikorwa byose bya FARDC zamaze kubimenyesha Itsinda ry’ingabi rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM.

Ingabo z'u Rwanda zirahumuriza abaturage, zibizeza ko umutekano ari wose kandi ucunzwe neza.


Jean Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage