Yanditswe Jan, 09 2021 10:35 AM | 54,670 Views
Ababyeyi bafite abana biga
mu mashuri y'incuke n'icyiciro cya mbere cy'abanza barishimira ko mu minsi mike
abana babo barasubira ku ishuri nyuma y'amezi
10 bari mu rugo mu rwego rwo kwirinda COVID19.
Gusa ku ruhande rw'ibigo by'amashuri hari aho ibyumba by' amashuri bitari byuzura, bityo bikaba bifatwa nkimbogamizi ikomeye yo kwakira aba bana.
Gashirabacye Patrick ari kumwe n' umwana we wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri y' incuke, tumusanze mu Karere Gasabo mu Murenge wa Kinyinya.
Gashirabacye avuga ko mu gihe kigera ku mezi 10 amaranye n'uyu mwana wari usanzwe yiga ariko ubu atiga abona yaratangiye guhindura imyitwarire.
Yagize ati « Byaratugoye kubyakira kuko amaze igihe kinini atiga, wasangaga ubu yarasubiye inyuma mu myitwarire kuko akiga wabonaga afite ukuntu yitwara neza, ariko ubu wabonaga rwose atangiye guhindura imyitwarire myiza yarasanganywe. »
Nyuma yo kumva inkuru yuko abiga mu mashuri y'incuke n'icyiciro kibanza cy'amashuri abanza ngo yariruhukije arabishima, ibyo ahuriraho n'umuturanyi we, Anastasie Mutumwinka.
Ku ruhande rw'ibigo bigiye kwakira aba bana tariki ya 18 z’uku kwezi kwa mbere, hari bamwe mu bayobozi babyo bavuga ko bazabakira, ariko mu buryo bugoye kubera ubuke bw imbyumba by' amashuri. Ni mu gihe hari n’abavuga ko bamaze kwitegura no ku bijyanye no kubigisha hubarizwa ingamba zo kwirinda COVID19.
Mushimiyimana Aime Beatha, Umuyobozi wa GS Kinyinya yagize ati “Nubwo ibyumba by'amashuri bitaruzura tuzabakira mu buryo bugoye, ariko mu byo kwirinda no kubahiriza amabwiriza nko gukaraba intoki n'ibindi byo birahari ariko tuzagira ikibazo cyo kubicaza bahanye intera kuko niba hicaraga babiri hagati tugashyiramo igikapu ku buryo batakoranaho tuzagikuramo dushyiremo umwana bivuze ko bazicara ari batatu.
Mukayiranga Dative, Umuyobozi wungirije wa GS Kicukiro we ati “Kwirinda COVID19 twarabyiteguye dufite urukarabiro, mu ishuri bazicara uko basanze bakuru babo bicara kandi dufite abarimu bahuguwe bazabafasha ndetse dufite n’abanyeshuri bakuru babo bahuguwe, abo bose bazadufasha mu gukurikiza ingamba.”
Kuri uyu wa Kane, mu kiganiro n'itangazamakuru ni bwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe yo gufungura ibyo byiciro byombi.
Nubwo aba bana basubiye ku ishuri ariko Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine yongera kwibutsa ko kubarinda ari ishingano ya buri wese haba abarezi ababyeyi nabana ubwabo.
Yagize ati “Turi kuvuga ku gufungura amashuri ku byiciro bibanza by'amashuri abanza n’ay’incuke ariko ndashaka kuvuga ko uku ari ugusangira inshingano rero ndacyatanga bwa butumwa, tugomba kwirinda. Buriya tujya no gufungura mbere inzego z'ubuzima zaratubwiraga ngo ntimwibwire ko icyorezo kitazahagera ahubwo tugomba kwibaza ngo ni gute twakwitegura ku buryo nubwo cyahagera ntigiteze ikibazo kiremereye.”
Biteganyijwe ko icyiciro kibanza cy’amashuri abanza n’ay’incuke bizatangira tariki ya 18 zuku kwezi kwa mbere, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yubatse ibyumba ibihumbi 22 bikaba bigeze ku kigero cya 80% byubakwa.
Fiston Felix HABINEZA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru