Yanditswe Jul, 25 2022 11:23 AM | 73,944 Views
Bamwe
mu biteguye kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga rizatangira ku wa Kabiri w’iki Cyumweru
baravuga ko baryitezeho gusurwa n'abantu benshi, bitandukanye no mu myaka 2
ishize aho bagabanutse kubera icyorezo cya Covid19.
Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha bavuga ko ubu imyiteguro bayigeze kure umunsi nyirizina wo gutangira bazaba biteguye bihagije.
William Obadha ati « Ubu nonaha ntitwiteguye ariko mu minsi 2 isigaye tuzaba twamaze kwitegura, kuko abenshi hano dukora amanywa n’ijoro amasaha 24, rero ndabyizeye rwose ko tuzatangirana n'abandi tariki ya 26.»
Bamwe mu banyamahanga baje inshuro nyinshi muri iri murikagurisha bavuga ko umutekano ari wo uri ku isonga mu gutuma bahora baza kumurika ibyo bakora.
Adanse Ababio umunye-Ghana witabiriye inshuro 7 yagize ati Ati’’ubwa mbere nza hano nabonye u Rwanda ari igihugu cyiza, gifite umutekano urabona tujya n’ahandi ariko hari aho ugera ugacuruza yego, ariko wasiga ibintu byawe ugiye kuri hotel kuryama ugahora uhangayitse utekereza bya bintu byawe, rero mu Rwanda ho si ko bimeze.’’
Umuvugizi w'urugaga rw'abikorera Theoneste Ntagengerwa avuga ko ubu imyiteguro irimo igana ku musozo, kandi ko biteze abamurika bashya.
Ati « Hari ibihugu bishya byaje wenda nakubwira nka 2, Korea y'Epfo na Denmark ariko hari n’ibindi muri rusange 20 n'u rwanda rwa 21, rero buri gihe hano haba harimo ibintu bishyashya. »
Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda ruvuga ko mu mwaka wa mbere w'imurikagurisha mpuzamahanga mu 1998 ryitabiriwe n’abamurika 169, risurwa n’abantu 101,000. umwaka ushize wa 2021 abamurika bari 363, abasuye bari 47,000.
Fiston Félix HABINEZA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru