Yanditswe Nov, 19 2019 08:45 AM | 3,502 Views
Bamwe
mu baturage mu mujyi wa Kigali barasaba Leta ko yakora ibishoboka byose ikubaka
imihanda bazifashisha mu gihe u Rwanda ruzaba rwakiriye inama inama ihuza
ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza iteganyijwe kuzabera mu Rwanda muri
kamena umwaka utaha.
Ibi babifatira ku ngero z’inama zabaye mu Rwanda zatumaga imihanda ifugwa ubuziba bugasa nkaho bwahagaze.Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali buvuga ko iki kibazo kiri mu bya mbere bari gukemura.
Iyo utembereye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali usanga hari kubakwa imihanda hifashishijwe imibashini mu kubaka imwe muri iyo mihanda ikazifashishwa n’abashyitsi bazitabira iyi nama.
Hari kuvugururwa kandi n’ibibuga bibiri bya Golf i Nyarutarama bigomba kuba byarangiye mu kwa Gatanu
U Rwanda ruri kwitegura kwakira iyi nama mu gihe hari izindi nama rwakiriye ndetse n’abashyitsi bagiye basura u Rwanda, imihanda igafungwa ku buryo benshi mu batuye Umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali bemeza ibi bihe bitari bibororheye mu bice abashyitsi bagombaga kunyuramo ndetse n’ahabonetse inzira hakagaragara umubyigano w’ imodoka. bamwe mu baturage basaba ko hakubakwa indi mihanda bazifashisha mbere y’ uko iyi nama itangira
Kuri iki kibazo Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernestasobanura ko iki kibazo bakibonye kandi kiri mu bya mbere bihutiye gukemura
Uyu muyobozi avuga kandi ko ubu hari kuvugururwa Parikingi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege kugira ngo abashyitsi bazabone aho indege zabo zizaparika.
Uretse ikibuga cyindege kandi ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeza ko uretse kuvugurura iyi mihanda hari n’agahunda yo kurushaho kuvugurura imihanda igize Umujyi wa Kigali.
Uretse iyi myiteguro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kiganiro n’intangazamakuru taliki ya 8 Ugushyingo uyu mwala, yagaragaje ishusho rusange uko u Rwanda ruhagaze mu gihe habura amezi macye ngo iyi nama mpuzamahanga ibere ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Biteganyijwe ko iyo nama izitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu 53 bigize Umuryango wa Commonwealth, izatangira ku itariki 22 Kamena umwaka utaha
Inkuru irambuye mu mashusho
Bonaventure CYUBAHIRO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru