Yanditswe Jan, 23 2022 19:30 PM | 16,829 Views
Kuri iki Cyumweru, mu karere ka Rubavu imvura nyinshi yaguye mu rukerera yishe umuntu umwe agwiriwe n'inkangu, isenya n' inzu 10 zirengewe n’imyuzure.
Iyi mvura yari yiganjemo inkuba yatangiye kugwa ahagana saa munani mu rukerera kugeza ahagana saa kumi n'ebyiri za mugitondo, ikaba yateje isanganya mu Murenge wa Rugerero na Gisenyi.
Muri Rugerero yishe umuturage agwiriwe n'inkangu kandi isenya
inzu mu kagari ka Rwaza.
Imyuzure yatewe n'iyi mvura yageze kandi mu Murenge wa Gisenyi yuzura ikibanza kigari cy’ikigo cy’amashuri ya ESIG n’inzu zihegereye mu tugari twa Bugoyi n'Umuganda, mu gice cya Majengo usenya inzu zirenga 10 wangiza n’ibikoresho byo mu nzu.
Abaturage batuye iyi mirenge yombi ihana imbibe bavuga icyateye uyu mwuzure ari amazi yaturutse ku musozi wa Rubavu, n'ayavuye ku bisenge by'inzu z’abaturage batuye mu ntanzi z'uwo musozi.
Bavuga ko ubwinshi bw'amazi atashoboye gukwirwa mu miyoboro iyayobora.
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru inzego z'ubuyobozi zari zitaratangaza ingano y'ibyangijwe n'iyi mvura.
Hari hataragaragazwa kandi n’uburyo buteganyijwe bwo kugoboka abagizweho ingaruka n'ibiza.
Uretse iyi mirenge byamaze kumenyekana ko yibasiwe, birashoboka ko
hari n'ahandi yangije ibintu bitandukanye birimo imirima n'imyaka.
Fredy Ruterana
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru