AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imvura yateje ibiza muri Rubavu yishe umuturage isenya n’inzu

Yanditswe Jan, 23 2022 19:30 PM | 18,025 Views



Kuri iki Cyumweru, mu karere ka Rubavu imvura nyinshi yaguye mu rukerera yishe umuntu umwe agwiriwe n'inkangu, isenya n' inzu 10 zirengewe n’imyuzure.

Iyi mvura yari yiganjemo inkuba yatangiye kugwa ahagana saa munani mu rukerera kugeza ahagana saa kumi n'ebyiri za mugitondo, ikaba yateje isanganya mu Murenge wa Rugerero na Gisenyi. 

Muri Rugerero yishe umuturage agwiriwe n'inkangu kandi isenya inzu mu kagari ka Rwaza.

Imyuzure yatewe n'iyi mvura yageze kandi mu Murenge wa Gisenyi yuzura ikibanza kigari cy’ikigo cy’amashuri ya ESIG n’inzu zihegereye mu tugari twa Bugoyi n'Umuganda, mu gice cya Majengo usenya inzu zirenga 10 wangiza n’ibikoresho byo mu nzu.

Abaturage batuye iyi mirenge yombi ihana imbibe bavuga icyateye uyu mwuzure ari amazi yaturutse ku musozi wa Rubavu, n'ayavuye ku bisenge by'inzu z’abaturage batuye mu ntanzi z'uwo musozi. 

Bavuga ko ubwinshi bw'amazi atashoboye gukwirwa mu miyoboro iyayobora.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru inzego z'ubuyobozi zari zitaratangaza ingano y'ibyangijwe n'iyi mvura. 

Hari hataragaragazwa kandi n’uburyo buteganyijwe bwo kugoboka abagizweho ingaruka n'ibiza. 

Uretse iyi mirenge byamaze kumenyekana ko yibasiwe, birashoboka ko hari n'ahandi yangije ibintu bitandukanye birimo imirima n'imyaka.


Fredy Ruterana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage