Yanditswe Aug, 03 2020 10:33 AM | 47,287 Views
Abakurikirira hafi amateka y’ isi basanga nta muntu
ugomba kwemera ko amateka y’ igihugu cye asibangana kuko kuyatakaza bigira
ingaruka mbi nyinshi ku bariho ubu ndetse no ku bazabaho cyera .
Mu ntangiriro z’ ikinyejana cya 20 ni bwo mu Rwanda hageze amadini mashya. Kiliziya gatolika ni yo yayabimburiye mu mwaka wa 1900 itangirira i Save. Ibimenyetso by’ ayo mateka nubu birahari.
Padiri Fidèle Mukwiye wo muri Pariwasi ya Save ati « Bagitangira habanje kubakwa kiliziya ntoya ishakaje ibyatsi. Iza gusinbuzwa n’iyi ngiyi igaragara. Yari kiliziya nini ariko yaje kugwa hasigara uru rukuta. »
Kubungabunga amateka y’ u Rwanda muri rusange ariko byo ntibyakozwe . Kuva ku bakoloni kugera kuri za repubulika ya mbere n’ iya kabiri hari byinshi byasibanganyijwe.
Impuguke mu mateka Dr Philibert Gakwenzire avuga ko ubukoloni bwagize uruhare runini mu gusenya ibiranga amateka n’umuco w’abanyarwanda.
Ati «Mu Rwanda ibintu biranga amateka cyangwa umuco buri gihe ntibigaragarira amaso. Ibyo rero ni byo bashenye kugira ngo babone umusingi w’ ubukoloni n’ iyobokamana. Tuzi ko ubukoloni butangiye umwami Musinga bamuciriye i Kamembe aza no kugera muri Congo ahitwa Moba. Amaze kugenda rero aho yari atuye ni ho bubatse kiliziya ya Kiristu Umwami na nyuma yaho ahari hatuye umugabekazi Kankazi aho yari atuye ingoro ye barayishenye amatafari bajya kuyubakisha ibiro bya Komini yitwaga Nyamabuye. »
Na ho Jérôme Kajuga ukorera komisiyo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwqe ubumenyi, uburezi n’umuco, avuga ko politiki mbi ari yo soko yo gusenyuka kw’ibyari bigize amateka y’u Rwanda.
Ati « By’umwihariko nka politiki mbi ya nyuma y’ ubukoloni abantu bumvaga ko kwigobotora ingoyi ya gikolonize ari ugusenya ibimenyetso by’amateka byose twari dufite cyane cyane ibirebana n’ ubwami. Hari nk’inzu z’abatware zagiye zisenywa akubakwamo ibiro bya komini. »
Amateka y’ u Rwanda rwo hambere yagaragaraga mo n’ ubumenyi bwabafashaga mu mibereho ya buri munsi. Ku gihugu icyo ari cyo cyose gutakaza ibimenyetso ndangamateka ngo bigira ingaruka mbi
Dr Gakwenzire yagize ati « Mu mateka y’ u Rwanda tuvuga ko Gihanga yahanze u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1000. Mu 1900 rero murumva ko hari hashize imyaka myinshi ku buryo iba idakwiye kuba imfabusa ahubwo tuba dukwiye kuyigiraho.”
Ku rundi ruhande, Kajuga, avuga ko gusenyuka kw’ibigize amateka y’Igihugu biba ari Igihombo gikomeye.
Ati “Ni akaga, ni igihombo kuri twebwe tubibona ariko ni n’ igihombo gikabije ku bazaza badukurikiye bazigiraho amateka. Ni ha handi tuvuga ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.”
Mu rwego rwo kwirinda ko mateka y’u Rwanda yasibangana Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 cyakoze ubushakashatsi bwerekanye ko hari ahantu 145 habitse amateka n’umurage by’u Rwanda.
Mu Mujyi wa Kigali habonetse ahantu 19, mu Ntara y’Amajyaruguru 24, Iburasirazuba ahantu 31 kimwe no mu majyepfo naho Iburengerazuba haboneka ahantu 40.ubushakashatsi kandi ngo buracyakomeza.
Jean Damascène MANISHIMWE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru