AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Impungenge ni zose ku bacururiza muri CHIC kubera ubwiyongere bwa Covid19

Yanditswe Jun, 22 2021 20:39 PM | 75,540 Views



Mu gihe imibare y'abandura covid 19 irushaho kuzamuka cyane ugereranije n'ibihe bishize, abaturage batangiye kugaragaza impungenge ko ingamba z'ubwirinzi zidashyizwe mu bikorwa uko bikwiye bakwisanga muri gahunda ya guma mu rugo.

Inzego z'ubuzima zo zigaragaza ko umubare w'abandura wanarenga uboneka ubu abantu nibakomeza kwirara.

Nubwo ibikorwa bitandukanye bikomeje ariko hubahirizwa amabwiriza ya covid 19, bamwe mu bacururiza mu nyubako ya CHIC itangirwamo serivisi zinyuranye, basobanura ko impungenge ari zose bitewe n'ubwandu bukomeje gufata indi ntera, bakikanga ko na gahunda ya guma mu rugo ishoboka.

Uwitwa Uwimana Naomie yagize ati “Byongeye birazamuka ahubwo n'ejo nari nzi ko tugiye kongera kujya mu rugo, impungenge zo zirahari. Kuba hano hagenda abantu benshi biduha umukoro wo kwirinda kugirango akazi kacu kadapfa.”

Manirafasha Annicet we ati “Kuzamuka kw'iyi mibare bitubwira ko tugomba gukaza ingamba kuko ubukana burahari. Dukurikije amabwiriza ntabwo twaba indiri y'abakwirakwiza icyorezo cya coronavirus.”

Imibare itangazwa na RBC yerekana ko tariki 14 z'uku kwezi abarwayi bashya ba covid 19 bari 241, tariki 15 handura 298, ku ya 16 habaruwe 263 banduye, ku ya 17 umubare wageze kuri 422, ku itariki ya 19 ho habaruwe abanduye 469, ku itariki 20 abanduye baragabanutse baba 296 mu gihe tariki 21 z'ukwa 6 umubare w'abanduye covid 19 wari 622, akaba ari nawo wa mbere munini ubonetse kuva icyi cyorezo cyakaduka mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Kuba abaduye mu cyumweru kimwe gusa ari ibihumbi 3062 ndetse n'uw'abarwayi barembye ugakomeza kwiyongera, Dr Vedaste Ntarindwa ukurikirana ibikorwa byo kurwanya Covid 19 mu ishami rya Loni ryita ku buzima/OMS, asanga hatabayeho gukaza ingamba kuri buri wese n'ubundi imibare y'abantu bashya bandura yakomeza gutumbagira.

“Twaraye tubonye imibare myinshi (622) nta na rimwe twigeze tubabona, ubu se bidutunguye ukabona tugeze no mu 1000 ku munsi? Ntibyaba bishimishije kuko bigira ingaruka mu buryo bwo kwita ku bandi barwayi, umubare w'abaganga ntiwiyongera ngo ni uko ubwandu bwazamutse; ni ngombwa ko tubihagaraika kugirango n'abitabwaho babone ubufasha buzima. Uko dutinda kujya mu ngamba ni ko dutiza icyorezo umurindi, tukagira ingaruka zikomeye.” 

Kudakurikiza amabwiriza cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu birori byari byarakomorewe, utubari tutemewe, ahakorerwa ubucuruzi bunyuranye, amasoko n'ahandi; ni byo minisitiri w'ubuzima Dr Daniel Ngamije aheraho, yemeza ko biri mu byazamuye umubare w'abandura bityo ngo nta kongera kudohoka kuko icyorezo kigihari.

Yagize ati “Habayeho kudohoka kw'abantu n'inzego ku buryo tugomba kwisubiraho ku buryo bufatika, kugirango buri wese uruhare afite mu gutuma ariya mabwiriza yubahirizwa yuzuze izo nshingano kugirango ibintu bisubire ku murongo.”

Kugeza ku wa mbere w'iki cyumweru mu Rwanda harabarurwaga abantu 4,343 bafite covid 19, muri bo 13 bararembye, naho 388 bamaze guhitwanwa nayo.

Inzego z'ubuzima zisobanura ko igipimo cy'ubwandu kigeze ku mpuzandengo mu cyumweru gishize yari abantu 20 ku bantu ibihumbi 100, ibifatwa nk'igipimo cyo hejuru.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/g3Sd309Fd0E" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage