Yanditswe Jul, 30 2021 08:28 AM | 48,065 Views
Impuguke mu mitekerereze, zasabye ababyeyi birirwana n'abana muri gahunda
ya guma mu rugo, kujya babasobanurira impamvu yo kuguma mu rugo kandi
bakabahora hafi kugira ngo batarambirwa bakajya mu bikorwa byangiza
imitekerereze yabo.
Biganza Anna Vestine umunyeshuri uri mu biruhuko mu karere ka Kicukiro, yiga mu mashuri abanza mu mwaka wa 5.
Avuga ko muri iki gihe cya Guma mu rugo agerageza kwita ku bimwungura ubumenyi, ibimuruhura ubwonko, ariko ntiyirengagize n'indi mirimo yo mu rugo:
Ati ''Mu rugo nsoma ibitabo byinshi nkareba Televison, ngakinira hano mu rugo, ariko nkafasha n'umukozi nko koza ibyombo no guteka, ariko nkanaryama kugira ngo nduhure ubwonko.''
Ababyeyi biriranwa n'abana bavuga ko uruhare rwabo mu kubafasha kutarambirwa na gahunda ya guma mu rugo. ari ukubanza kubasobanurira impamvu iyi gahunda yashyizweho no gukurikiranira hafi ibyo biriwamo, kugira ngo badata umurongo bakajya mu bibasenya:
Mushimiyimana Marie Jesee utuye muri Kicukiro agira ati “''Ikintu cya mbere nk'ababyeyi ni ukubanza gusobanurira abana impamvu turi muri guma mu rugo, hanyuma nawe nk'umubyeyi ukiga kubyakira, kugira ngo ubashe gufasha abana ku mutima no mu mitekerereze. Ikindi ugomba kumenya uko umwana araye cyagwa yaramutse, ibyo ugomba kubishyira muri gahunda ya buri munsi. Ugomba no kurinda umwana ama filime y'ubwicanyi n'imirwano n'andi mabi kuko bituma asenyuka mu mitekerereze ye.''
Impuguke mu mitekerereze ya muntu, Bukuru Germaine asaba ababyeyi kubwiza abana ukuri, no kubakurikiranira hafi kugira ngo batarambirwa bakaba bazerera:
''Icyo umubyeyi akwiye kubanza kumenya cyangwa gukora ni uko nawe ubwe abanza kumva ayo mabwiriza yatanzwe. Hari amabwiriza yatanzwe n'abatekerereza igihugu, izo ngamba bashyizeho si ukwanga abaturage ahubwo ni ukugira ngo babarinde, umubyeyi iyo abyumva bimufasha kuyobora abana. Icyo bakorera abana ni ukubaha amakuru nyayo.”
“Umubyeyi agomba kumva ko niba hatanzwe amabwiriza yo kuguma mu rugo ntayajore mu buryo buyasenya, ahubwo abivuge mu buryo bwo kubaka umwana. Muri iki gihe abana bato cyane baba bashaka kujya kuganira na bagenzi babo, ariko muri iki gihe bagomba kumvikanisha impamvu bitagomba gukorwa. Ku bageze mu bugimbi n'ubwangavu, akenshi hari igihe baba bashaka kuvuguruza amakuru bahawe, ariko wowe mubyeyi ni wowe areberaho, ni wowe akurikiza. Ikindi mu rugo bahabwe ibyo gukora kugira ngo batarambirwa.''
Kubera ubukana bw'icyorezo cya Covid19, abantu bose basabwa kubahiriza amabwiriza yose yatanzwe arimo gahunda ya Guma mu rugo mu mugi wa Kigali no mu bindi bice bitandukanye byy'igihugu.
John Bicamumpaka
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru