Yanditswe Jun, 19 2021 16:00 PM | 117,705 Views
Hari bamwe mu batuye mu duce dutandukanye tw'Umujyi wa Kigali bifuza ko mu kuvugurura utwo duce
bitabahutaza ngo bimurwe, ahubwo ko ibikorwaremezo byongerwamo bikwiye kuba
imbarutso y'iterambere ryabo.
Aba baturage baravuga ko ibi mu gihe guhera mu kwezi kwa 7 hazatangira icyiciro cya kabiri cyo gukora imihanda ya kaburimbo inyuranye mu Mujyi wa Kigali. Iri mu mushinga wa guverinoma y'u Rwanda iterwamo inkunga na Banki y'isi hagamijwe kongera ibikorwaremezo no kuvugurura Umujyi wa Kigali.
Icyiciro cya mbere cy'ibikorwa kizarangirana n'uku kwezi kwa Gatandatu kizasiga abaturage bari ku buso bwa hegitari hafi 60 mu Kiyovu, Biryogo na Rwampara bahawe imihanda icaniwe, inzira z'amazi n'iz'abanyamaguru.
Ni ibikorwa bifite agaciro ka miliyari zisaga gato 5 z'amafranga y'u Rwanda. Ababituriye basobanura ko aho bimaze kugera byahinduye ahantu hari hasanzwe habarwa nk'akajagari, bakaba bifuza ko byakomeza n'ahandi mu mugi wa Kigali.
Singuranayo Bernard, utuye i Nyamirambo yagize ati “Iryo terambere rye kuba irya Nyamirambo gusa, na hano hakurya mu Cyumbati hakwiye amajyambere ariko umuhanda wabo ntugendwa. Na bo uwabaha umuhanda nk'uyu abahatuye si abakene bakora ibintu bifatika.”
Mukandahiro Hidayat, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge avuga ko iyunakwa ry’imihanda ya kaburimbo mu duce tunyuranye ari imbarutso y’iterambere ry’abahatuye.
Ati “Kubona imihanda nk'iyi hano birazamura imyumvire y'abaturage, bari bafite inyota yo kubona umuhanda w'umukara imbere y'inzu zabo, ariko binazamure imyumvire yo gukora business zabo.”
Ibyifuzo by'abafite inyota yo gusirimuka k'uduce tunyuranye tw'Umujyi wa Kigali, bisa n'ibigiye kubonerwa ibisubizo kuko mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2021/2022 uzatangira mu kwezi gutaha kwa karindwi, hateganijwe ko abatuye ku buso bungana na hegitari zisaga 380 bazagerwaho n'imihanda ya kaburimbo, amatara, inzira zitwara amazi n'iz'abanyamaguru.
Ni inkuru nziza ku batuye i Murambi na Nyanza mu Murenge wa Gatenga bategereje guhabwa ibi bikorwa remezo ndetse n'abazabonamo imirimo.
Kabarisa Jean de Dieu wo mu Gatenga yagize ati « Ahantu kaburimbo yageze haba hahindutse, inzu igira agaciro n'ikibanza gihari kikagurwa bitewe n'uko hari umuhanda, ugatega byoroshye. Umuriro turawufite harabura kaburimbo. »
Rudakubana Jean Pierre we ati « Ibyo umukuru w'igihugu avuga ni byo ngiro, nari umujardinier ariko nabaye rwiyemezamirimo. Uyu muhanda Sonatube-Akagera ni company yanjye iri kuwukora. »
Gutunganya agace ka Mpazi hashyirwamo imihanda ya kaburimbo n'ibindi bijyana bizakorwa ku buso bwa hegitari 137 mu murenge wa Gitega no mu tugari 3 two mu Murenge wa Gatenga ku buso bwa hegitari 171.
I Nyabisindu mu Murenge wa Remera ho hazatunganywa imihanda kuri hegitari 36.5 na ho muri Nyagatovu i Kimironko gukora imihanda bizagera ku baturage bari ku buso bungana na hegitari 40.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo ambasaderi Claver Gatete ashimangira ko ikigamijwe ari ugutuma abaturiye ibikorwaremezo nk'ibi barushaho guhindura ubuzima bwabo kurusha uko bakwimurwa aho batuye.
Yagize ati « Dushyiramo imihanda abantu bakaguma aho bari batuye, kuko bariya aba bantu barakenewe mu mujyi, ni bo bakora akazi kanyuranye. Mbere wasangaga gushyira umuhanda ahantu abantu bahitaga batekereza ingurane ngo bagende bajye kuba ahandi, ugasanga amafranga ayamaze mu gihe gito agasubira ku muhanda kandi icyo dushaka ni uko abantu biteze imbere. »
Muri rusange, ibikorwa byo kunoza imiturire mu duce dutandukanye tw'Umujyi wa Kigali bizatwara miliyoni 40 z'amadolari ni ukuvuga akabakaba miliyari 40 z'amanyarwanda, uyu mushinga uzageza mu mwaka wa 2025 ukubiyemo na gahunda yo kuvugurura imijyi 6 yunganira Kigali izatwara miliyoni 160 z'amanyarwanda.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru