AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasaga ibihumbi 40 biteje imbere bamaze gukurwa ku nkunga y'ingoboka

Yanditswe Sep, 17 2021 20:35 PM | 181,857 Views



Imiryango isaga ibihumbi 40 igizwe n'abaturage bahabwaga  inkunga y’ingoboka,  yakuwe ku rutonde rw'abahabwa aya mafaranga nyuma yo kugaragara bamaze kujya mu cyiciro cy'abifashije,abandi bakaba bari barimo batujuje ibisabwa.Cyakora hongewemo ingo nshya zisaga ibihumbi 27.

Bamwe mu bahabwaga izi nkunga bishimira ko byabateje imbere bituma  bava mu byiciro by'abakene.

Dusengumuremyi Daniel w’imyaka 36 wo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange afite ikibazo cy’ubumuga amaranye imyaka 9 yatewe n’impanuka.

Yaje gutoranywa nk’umugenerwa bikorwa wa gahunda VUP mu bahabwa  amafaranga y’abatishoboye kandi badashobora gukora.

Yamaze umwaka 1 ahabwa amafaranga ibihumbi 21 buri kwezi. Yakomeje kuzigama,atekereza umushinga w’ubucuruzi kugira ngo yiteze imbere. 

Yaje kubona ko hari urwego amaze kugeraho mu iterambere, aza gusaba ko yakurwa ku rutonde rwa gahunda zo kurengera  abatishoboye.

Dusengumuremyi na bagenzi be hirya no hino mu gihugu, aya amafaranga y’ingoboka yagiriye akamaro bakava mu cyiciro cy’abakene bashimira Leta yatumye bazamuka mu iterambere.

Buri mwaka Leta ikora isesengura,ikareba abagenerwabikorwa bari muri gahunda ya VUP, cyane cyane muri izi gahunda zo kurengera abatishoboye, abatujuje ibisabwa bagakurwamo, abafite aho bamaze kwigeza mu iterambere na bo bagasimbuzwa abandi bakwiriye guhabwa izi nkunga.

Cyakora hari abahabwaga aya mafaranga ndetse bigaragara ko bamaze kuzamuka mu iterambere ariko bagitsimbaraye kuguma guhabwa inkunga y'abatishoboye. 

Urugero ni Nyiramana Pascasie umukecuru w’imyaka 70 utuye mu Murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.

Kuva mu mwaka wa 2019 yahabwaga inkunga y’ingoboka. Muri uyu mwaka wa 2021 yaje gukurwamo kuko byagaragaye ko afite abana baba mu mahanga, bamwubakiye inzu nziza ndetse na kimwe mu bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda cyubatse umunara  mu kibanza cye ku buryo kimwishyura ibihumbi  400 buri kwezi. 

Nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abatishoboye ntiyabyishimiye.

Ubuyobozi bw’inzego z'ibanze bushimangira ko hari abamaze kwiteza imbere bakisabira gukurwa ku rutonde rw’abatishoboye bafashwa n’ubwo hari n’abatsimbarara kuruvaho.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga  ibikorwa by’iterambere by’inzego z'ibanze (LODA) buvuga ko abaturage bari mu byiciro by’abafashwa bakwiye kumenya, uburyo bwo kubyaza umusururo amafaranga y’ingoboka bahabwa kugira ngo abafashe kwigira no kwikura mu byiciro by’ubudehe.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo Nyinawagaga Claudine arasaba aba baturage kugira umuhate wo kwikura mu bukene babifashijwe na gahunda bashyiriweho na Leta zo kubateza imbere.

Isesengura ryakozwe na LODA muri uyu mwaka w’ingengo y’imari muri gahunda ya VUP, icyiciro cy’abatishoboye badashoboye gukora barimo abasaza n’abakecuru batishoboye,abafite ubumuga bukabije n’abana bato barera barumuna babo bagomba kujya mu ishuri, rigaragaza ko mu mwaka wa 2020-2021 abahabwaga iyi nkunga y’ingoboka batishoboye ari ingo 119.463.

Uturere tuza ku isonga mu kugira umubare munini harimo aka Nyamasheke, Gicumbi, Bugesera na Karongi. 

Abakuwe ku rutonde rw’izi gahunda ni ingo  40,075. Ingo nshya zongereweho ni ibihumbi 27.691. Kuri ubu abasigaye bose bahabwa iyi nkunga  ni ibihumbi 107,079. Bagenewe ingengo y’imari ya miliyari zisaga 18 ku mwaka...

Jean Paul TURATSINZE 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage