AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imirimo yo kubaka ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera igiye kwihutishwa

Yanditswe Nov, 27 2020 16:22 PM | 154,002 Views



Guverinoma y'u Rwanda iravuga ko imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera igiye kwihutishwa kurusha uko byari bimeze kuko u Rwanda rwamaze kumvikana na Qatar ku masezerano y’imikoranire muri uwo mushinga.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo Guverinoma y’u Rwanda n’iya Korea yepfo zashyiraga umukono ku masezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement, hagati y'u Rwanda na Korea yepfo.

Minisitiri w'ibikorwa remezo Amb Claver Gatete yagaragaje ko agamije guteza imbere ubuhahirane hagati y'impande zombi. Ati "Ubukerarugendo ni ikintu cy’ingirakamaro, Ubucuruzi na bwo bikaba uko, hakazamo ubufatanye n’umubano hagati y’impande zombi, kwigiranaho n’ibindi. Ni amasezerano dutegerejemo byinshi kuko azatuma urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi rushoboka. Korea yo twatangiye kera dufatanya mu nzego zirimo ikoranabuhanga none dukomereje no mu zindi nzego kandi ndatekereza ko ari ibintu byiza dukwiye gukomeza gukora."

Ambasaderi wa Korea y'Epfo Jin-Weon CHAE nawe yagaragaje ko aya masezerano ashimangira umubano mwiza usanzwe uranga ibihugu byombi. Igihugu cye ngo gisanganywe ubutwererane n'u Rwanda mu nzego zirimo ubuhinzi, uburezi n'ikoranabuhanga kandi ko kizakomeza ubwo bufatanye.

Ati "Aya masezerano aratanga amahirwe ku baturage b’ibihugu byombi yo gukomeza kubaka ubushobozi mu nzego zinyuranye binyuze muri ubwo busabane. Dushyigikiye u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rurimo kugirango ruzagere ku ntego rwihaye mu cyerekezo 2050. Byumwihariko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bukerarugendo nyuma y’aho bukomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID19. Ndizera ko ubu bufatanye dutangiye none buzakomeza gufasha mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka za COVID19 mu Rwanda."

Amazerano yo gufunguranira ikirere hagati y'u Rwanda na Korea y'Epfo abaye aya 101 u Rwanda rushyizeho umukono. Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb. Claver GATETE avuga ko kwagura ubufatanye n’amahanga mu bijyanye n’ingendo z’ikirere bijyana no kwagura sosiyete ya Rwandair ndetse n’ibindi bikorwa remezo uhereye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali gikomeje kwagurwa.

Ati "Turashaka ibihugu byinshi bishoboka noneho dushobore kuba twagirana amasezerano. Icyo biba bivuze namwe murabibona twari dufite ikibuga cy’indege cya Kanombe ariko nacyo kimaze kwagurwa. Uhageze urabona ukuntu cyavuguruwe (improved) aho twatangiriye mbere ubu hikubye inshuro 2 ariko noneho n’inzu zariyongereye. Ubu mu minsi mike muraza kubona aho umuntu yinjirira agaruka haraba hatandukanye n’aho twajyaga twinjirira kubera uburyo bwo kwagura ikibuga cy’indege. Ni yo mpamvu mu gihe cyo kwakira CHOGM ubu ngubu twiteguye bihagije ku buryo noneho ubu tubona ko nta kibazo cyabaho."

Minisitiri w’ibikorwa remezo yahishuye kandi ko Guverinoma y’u Rwanda na Qatar zamaze kumvikana ku masezerano ajyanye no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera

"Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera cyakomeje kubakwa ariko ubu twamaze kumvikana na Qatar k’uburyo tugiye kwihutisha imirimo y’ubwubatsi k’umuvuduko wo hejuru.Twamaze igihe tuganira ariko ubu ibiganiro bigeze k’umusozo." Nk'uko yakomeje Minisitiri Gatete yakomeje abisobanura.

Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera yatangiye muri Kanama 2017 aho byari biteganyijwe ko kizuzura gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 4.5 buri mwaka. Icyakora Leta y’u Rwanda yaje gufata icyemezo cyo kucyagura ubushobozi bwacyo bwikuba kabiri ndetse hasinywa amasezerano y’ubufatanye muri uwo mushinga hagati y’u Rwanda na Qatar. 

Ni amasezerano mashya afite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 300 z’amadorali yaje asimbura ay’u Rwanda rwari rwaragiranye na sosiyete yo mu gihugu cya Portugal Motal Engil yo yari afite agaciro ka miliyoni zisaga 800 z’amadorali. Ubwo u Rwanda na Qatar byashyiraga umukono ku masezerano mashya mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2019, byatangajwe ko uruhare rwa Qatar muri uwo mushinga ari 60%  mu gihe urw’u Rwanda ari 40%.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage