Yanditswe Jan, 01 2019 20:03 PM | 15,334 Views
Abiga amategeko y'umuhanda no gutwara
ibinyabiziga bavuga ko n'ubwo hariho igazeti ikubiyemo amasomo yabugenewe rimwe
na rimwe higishwa ibitandukanye na yo. Ministeri y'ibikorwaremezo yo irizeza ko
muri uyu mwaka wa 2019 hazajyaho integanyanyigisho ihuriweho n'amashuri yose
yigisha amategeko y'umuhanda.
Abiga ibijyanye n'amategeko y'umuhanda no gutwara
ibinyabiziga bavuga ko hasanzweho igazeti ikubiyemo ayo mategeko, ariko ngo
ntihazwi igihe isomo rigomba kumara ndetse ngo bamwe bagorwa no kwiyandisha
igihe cy'ikizamini bagakomeza kwiga abandi bagacika intege zo gukomeza kwiga.
Ibi kandi ngo byiyongeraho kuba hari n'abatagera
mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga bakiyandikisha kuko urubuga rufunguriwe
buri wese. Gusa abafite bene aya mashuri ndetse n'abarimu basanga bikwiye ko mu
gihe cyo kwandika abakora ibizami hajya hagenderwa ku bumenyi umuntu yakuye mu
ishuli.
RURA isanga kumenya imodoka gusa bidahagije ko ahubwo n'ikinyabupfura ari ngombwa mu gukoresha umuhanda.Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubwikorezi muri ministeri y'ibikorwaremezo Byiringiro Alfred avuga ko muri uyu mwaka wa 2019 hazashyirwaho itegeko rigena integanyanyigisho izajya ikoreshwa mu mashuri yigisha amategeko y'umuhanda kuko usanga abenshi bigisha uko babyumva.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amashuri yigisha iby'imodoka agera kuri 84. Ba nyir'aya mashuri bifuza bazagira uruhare mu ishyirwaho ry'integanyanyigisho igenewe abayigamo kuko hari byinshi bihindagurika mu bijyanye n'imikoreshereze y'umuhanda.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru