Yanditswe January, 01 2019 at 20:03 PM | 9563 Views
Abiga amategeko y'umuhanda no gutwara
ibinyabiziga bavuga ko n'ubwo hariho igazeti ikubiyemo amasomo yabugenewe rimwe
na rimwe higishwa ibitandukanye na yo. Ministeri y'ibikorwaremezo yo irizeza ko
muri uyu mwaka wa 2019 hazajyaho integanyanyigisho ihuriweho n'amashuri yose
yigisha amategeko y'umuhanda.
Abiga ibijyanye n'amategeko y'umuhanda no gutwara
ibinyabiziga bavuga ko hasanzweho igazeti ikubiyemo ayo mategeko, ariko ngo
ntihazwi igihe isomo rigomba kumara ndetse ngo bamwe bagorwa no kwiyandisha
igihe cy'ikizamini bagakomeza kwiga abandi bagacika intege zo gukomeza kwiga.
Ibi kandi ngo byiyongeraho kuba hari n'abatagera
mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga bakiyandikisha kuko urubuga rufunguriwe
buri wese. Gusa abafite bene aya mashuri ndetse n'abarimu basanga bikwiye ko mu
gihe cyo kwandika abakora ibizami hajya hagenderwa ku bumenyi umuntu yakuye mu
ishuli.
RURA isanga kumenya imodoka gusa bidahagije ko ahubwo n'ikinyabupfura ari ngombwa mu gukoresha umuhanda.Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubwikorezi muri ministeri y'ibikorwaremezo Byiringiro Alfred avuga ko muri uyu mwaka wa 2019 hazashyirwaho itegeko rigena integanyanyigisho izajya ikoreshwa mu mashuri yigisha amategeko y'umuhanda kuko usanga abenshi bigisha uko babyumva.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amashuri yigisha iby'imodoka agera kuri 84. Ba nyir'aya mashuri bifuza bazagira uruhare mu ishyirwaho ry'integanyanyigisho igenewe abayigamo kuko hari byinshi bihindagurika mu bijyanye n'imikoreshereze y'umuhanda.
President Paul Kagame meets Business Leaders in the U.S
February 19, 2019 at 23:47 PM
Soma inkuru
Rwanda Meteo predicts heavy rains in Northern Province, Kigali
February 19, 2019 at 23:45 PM
Soma inkuru
Life expectancy for Rwandans tripled in the last 25 years
February 19, 2019 at 23:41 PM
Soma inkuru
RIB yihanangirije abacuruza ibicuruzwa birimo n' ibiribwa bitujuje ubuziranenge
February 15, 2019 at 21:11 PM
Soma inkuru
Abaturage barasaba ko imyaka yo kujya muri Pansiyo yasubira kuri 55.
February 15, 2019 at 20:29 PM
Soma inkuru
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahamagarira abatuye isi gutekereza ku isano iri hagati y’ ...
February 15, 2019 at 19:33 PM
Soma inkuru