AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imidugudu yahize indi i Nyagatare mu bikorwa by’indashyikirwa yahembwe inka z’ubumanzi

Yanditswe Sep, 04 2021 11:12 AM | 123,972 Views



Abatuye mu Midugudu yahize indi, ikanaza ku isonga mu bikorwa by’indashyikirwa yo mu karere ka Nyagatare barishimira ko bahawe inka z’ubumanzi nk’ishimwe ryo gukora neza, aho bemeza ko  batazasubira inyuma ahubwo ngo gahunda ni ukwesa imihigo  bafatanyije n’ubuyobozi.

Imidugudu yahize iyindi mu bikorwa by’indashyikirwa ni umudugudu wa Kagera wo mu Murenge wa Matimba, Umudugudu wa Gahama wo  mu murenge wa Kiyombe n’umudugudu wa Nyakibande wo mu murenge wa Karama.

Iyi midugudu ibikorwa by’indashyikirwa yakoze birimo kwesa umuhigo wo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’uyu mwaka w’2021/2022 ku kigero cy’ijana ku ijana, gushyira mu bikorwa gahunda y’umudugudu uzira icyaha ndeste n’ibindi nk’uko abatuye muri iyi midugudu babisobanura.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie  Vianney avuga ko iyo umuntu akoze neza akwiye guhembwa ndetse akanashimirwa, bityo ko izi nka zahawe abayobozi b’imidugudu yahize indi ko ari ikimenyetso cy’uko bakoraneza ndetse ko bakwiye gukomerezaho ntibasubire inyuma, mu mikorere yabo y’umunsi kuwundi bafatanyije n’abaturage.

Mu karere ka Nyagatare harabarurwa Imidugudu 630,  itatu  muri yo ikaba ariyo yahawe n’ubuyobozi  inka eshatu z’ubumanzi nk’icyimenyetso cy’uko yahize iy’indi mu kwesa imihingo mu bikorwa by’indashyikirwa ndeste ngo iyi gahunda izakomereza hirya no hino mu gihugu.


Munyaneza Geofrey




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage