Yanditswe Jun, 08 2022 19:25 PM | 68,420 Views
Abatuye Umujyi wa Kigali aharimo kubakwa ibikorwa remezo bitandukanye, baravuga ko ibi bikorwa bigiye guhindura imibereho yabo n’isura y’umujyi, ibi barabishingira ku mihanda n’aho abantu bicara bategereje imodoka birimo kubakwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Abatega imodoka zitwara
abantu mu buryo bwa rusange bishimira aho imirimo yo kubaka aho bazajya bicara
mu gihe bategereje imodoka dore ko uburyo aha hantu hubatse binatanga isura
nziza y’umujyi wa Kigali, gusa bakavuga ko uko aho bategera imodoka havugururwa
ari nako serivisi zo gutwara abantu mu uryo bwa rusange nazo zikwiye
kuvugururwa.
Elisa Ndeze yagize ati "Ni byiza kuko hari nk'abagira ikibazo cy'isereri cyangwa bavuye mu ngendo nyinshi bananiwe bikaba ngombwa ko umuntu aba yicaye, ariko byaba akarusho yicaye iminota mike akagenda atari ukuvuga ngo arahatinda. Biracyari kure kuko hano usanga umuntu hano ahagaze iminota 40 cyangwa isaha nta modoka irahagera ngo imutware."
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari ahantu 20 abantu bazajya bugamamo izuba mu gihe bateze imodoka harimo kubakwa, gusa gahunda yo kubaka ahantu nk’aha bizagera no mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nk’uko umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali, Dr Mpabwanamaguru Merard yabivuze.
Ku rundi ruhande imirimo yo kubaka imihanda
itandukanye mu mujyi wa Kigali irarimbanyije, hari n’ahamaze kugera kaburimbo.
Jean d'Arc Mukamusana utuye muri Kicukiro yagize ati "Imodoka ivuye mu itunda haba mu mvura warayimenyaga, haba ku izuba warayimenyaga, mu mvura yabaga yuzuyeho ibyondo mu izuba yuzuyeho ivumbi. Nk'uko mubibona umuhanda urasa nk'aho ugiye kurangira turabyishimiye kandi ku kigero kinini cyane."
Uyu muhanda w'ibirometero bigera kuri 3 wo mu Itunda uhuza ibice bya Kabeza na Busanza igice kinini cyayo kikaba kizengurutse ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, abahatuye bavuga ko uyu muhanda ugiye kubafasha mu iterambere ryabo.
N'ubwo imirimo yo kubaka imihanda itandukanye mu mujyi wa Kigali bijyanye n'imyiteguro y'inama ya CHOGM irimbanyije, kubaka iyi mihanda mu mujyi wa Kigali biri mu mushinga mugari, ni umushinga wo kubaka ibikorwaremezo mu byiciro 6 aho muri uyu mushinga hateganyijwe kubakwa ibirometero bisaga 200 mu gihe cy'imyaka igera kuri 4.
Iyo
witegereje aho ibikorwaremezo birimo
imihanda byamaze kugera ubona ko n'isura yaho yahindutse mu mujyi wa Kigali.Ibi
bikagaragazwa n'ubusatani buteye ubwuzu buba buri kuri iyo mihanda bityo
abaturage nabo bakihutira kuzamura inyubako zijyanye n'icyerekezo cy'umujyi wa
Kigali.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru