Yanditswe Jun, 09 2022 20:28 PM | 97,727 Views
Abakiriya ba koperative Umurenge Sacco, batangaje ko bishimira ko hari aho zatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi nubwo hakiri izindi nyinshi zigikoresha uburyo bwa gakondo.
Banki Nkuru y’u Rwanda ikaba yizeza ko mu minsi ya vuba, umubare wa Sacco zikoresha ikoranabuhanga uziyongera ukava kuri 36 uriho kuri ubu.
Nko kuri Uruyange Sacco yo mu Murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, serivisi zihabwa abaturage hifashishijwe amafishi n'ibitabo kugira ngo amakuru y'umukiriya abikwe;.
Tuyisenge Esperance ushinzwe ibaruramari muri iyi Sacco, avuga ko iyi mikorere ituma badatanga serivisi mu buryo bwihuse.
Gutanga serivisi muri
ubu buryo bituma usanga hari amagana y'abaturage batonze imirongo kuri za
sacco, bemeza ko ibi bibatera igihombo kubera umwanya munini bamara batarahabwa
serivisi :
N'ubwo bimeze bityo
ariko, hari zimwe muri Sacco zatangiye gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zitanga.
Ikibazo cy'ubujura, kwibeshya mu gutanga amaraporo akenerwa mu nzego zitandukanye, ni bimwe mu byakemuwe n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri za Sacco ziganjemo izo mu mugi wa Kigali.
Kugeza ubu Imirenge yose yo mu gihugu yagejejwemo Sacco, gusa ikibazo cyo kudakoresha ikoranabuhanga ku rwego rwo hejuru muri ibi bigo by''imari abasenateri babibonamo imbogamizi ikwiye gushakirwa igisubizo bidatinze kuko inyinshi ziri mu bice by'icyaro.
Imirenge Sacco 35 yo mu Mujyi wa Kigali na Sacco 1 gusa yo mu karere ka Rubavu ni zo zifashisha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi ku bakiriya, nyamara mu gihugu hose hari Sacco 416.
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa avuga ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo n'izindi sacco zigezwemo bene iri koranabuhanga.
Umutungo w'Imirenge Sacco umaze kugera kuri miliyari 176 Frw, zimaze gutanga inguzanyo z’akabakaba miliyari 70 Frw.
Zifite abakiriya basaga gato miliyoni 7, harateganywa ko mu minsi iri imbere Sacco zo mu karere kamwe zizahuzwa zigakora ikigo kimwe cy'imari.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru