AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri Koperative Umurenge Sacco rigeze he?

Yanditswe Jun, 09 2022 20:28 PM | 97,727 Views



Abakiriya ba koperative Umurenge Sacco, batangaje ko bishimira ko hari aho zatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi nubwo hakiri izindi nyinshi zigikoresha uburyo bwa gakondo. 

Banki Nkuru y’u Rwanda ikaba yizeza ko mu minsi ya vuba, umubare wa Sacco zikoresha ikoranabuhanga uziyongera ukava kuri 36 uriho kuri ubu.

Nko kuri Uruyange Sacco yo mu Murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, serivisi zihabwa abaturage hifashishijwe amafishi n'ibitabo  kugira ngo amakuru y'umukiriya abikwe;.

Tuyisenge Esperance ushinzwe ibaruramari muri iyi Sacco, avuga ko iyi mikorere ituma badatanga serivisi mu buryo bwihuse.

Gutanga serivisi muri ubu buryo bituma usanga hari amagana y'abaturage batonze imirongo kuri za sacco, bemeza ko ibi bibatera igihombo kubera umwanya munini bamara batarahabwa serivisi :

N'ubwo bimeze bityo ariko, hari zimwe muri Sacco zatangiye gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zitanga.

Ikibazo cy'ubujura, kwibeshya mu gutanga amaraporo akenerwa mu nzego zitandukanye, ni bimwe mu byakemuwe n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri za Sacco ziganjemo izo mu mugi wa Kigali.

Kugeza ubu Imirenge yose yo mu gihugu yagejejwemo Sacco, gusa ikibazo cyo kudakoresha ikoranabuhanga ku rwego rwo hejuru muri ibi bigo by''imari abasenateri babibonamo imbogamizi ikwiye gushakirwa igisubizo bidatinze kuko inyinshi ziri mu bice by'icyaro.

Imirenge Sacco 35 yo mu Mujyi wa Kigali na Sacco 1 gusa yo mu karere ka Rubavu ni zo zifashisha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi ku bakiriya, nyamara mu gihugu hose hari Sacco 416. 

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa avuga ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo n'izindi sacco zigezwemo bene iri koranabuhanga.

Umutungo w'Imirenge Sacco umaze kugera kuri miliyari 176 Frw, zimaze gutanga inguzanyo z’akabakaba miliyari 70 Frw.

Zifite abakiriya basaga gato miliyoni 7, harateganywa ko mu minsi iri imbere Sacco zo mu karere kamwe zizahuzwa zigakora ikigo kimwe cy'imari.

Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage