Yanditswe Oct, 12 2016 16:37 PM | 5,053 Views
Abarimu n'abanyeshuri mu kigo cya Lycee Notre Dame de Citeaux barishimira uburyo bw'ikoranabuhanga batangiye gukoresha bufasha ababyeyi gukurikirana imyigire n'imyitwarire y'abana babo umunsi ku wundi.
Ubuyobozi bw'ikigo gikwirakwiza iri koranabuhanga rya Smart parents, buvuga ko mu gihe cy'imyaka itatu iri koranabuhanga rizaba ryasakaye ku mugabane wose wa Afrika.
Mu kigo cya Lycee notre dame de Citeaux kiri mu mujyi wa kigali rwagati, higa abanyeshuri b'abakobwa barenga 800.
Nyuma yo kubona ikoranabuhanga rya smart parents ribahuza n'ababyeyi, abarimu ngo bizeye ko bizaborohera kumenyesha ababyeyi ibijyanye n'imyigire ndetse n'imyitwarire y'abanyeshuri byihuse, umunsi ku wundi.
Abanyeshuri nabo bemeza ko kuba babizi neza ko ubu byoroshye kumenyesha umubyeyi imyitwarire yabo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa na telephone zigendanwa, abafite ingeso nko gusiba amasomo runaka, gusakuza mu ishuri ndetse no gusinzira amasaha yo kwiga ngo baraza kwikubita agashyi baniminjiremo agafu mu bijyanye no gukurikira amasomo yabo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Michel
rizagere no mu cyaro Oct 17, 2016