AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ikibazo cy’igwingira ry’abana gihagaze gute mu gihugu?

Yanditswe Sep, 27 2021 15:30 PM | 20,915 Views



Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA kirasaba ababyeyi kwita ku mirire y’abana bato kugira ngo bibarinde kugwingira, kuko umwana wagwingiye aba afite ibyago byinshi byo kurwaragurika no gupfa.

Ubushakashatsi ku buzima n'imibereho bwo mu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko kugwingira mu bana bato biri ku gipimo cya 33% bivuye kuri 38% mu mwaka wa 2015.

Intego ni uko imibare y'abana bagwingira yagagabanuka ikajya munsi ya 20% mu mwaka wa 2024.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko babona indyo yuzuye bagaburira abana babo, abandi bakavuga ko icyorezo cya Covid 19 cyasubije inyuma imibereho yabo ku buryo bibagora kubona ifunguro bagaburira abana babo.

Nyirajyambere Josiane yagize ati ‘‘Umwana muha imbuto zirimo ibinyomoro, itunda, umuneke, imboga, amafi kandi nkakomeza kumwonsa.’’

Uwambajimana Mariya Goreti we yagize ati ‘‘Muha dodo, indagara, ibishyimbo, umuceri  n' igikoma cy'imvange, mbona yiyongera neza, afite umwaka 1 n' igice akaba apima ibiro 12 na garama 900.’’

Muri raporo yaryo nshya, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana Unicef rivuga ko Ku isi, ibijyanye no guha abana indyo yuzuye yabarinda imirire mibi byagumye ku gipimo byari biriho  mu myaka 10 ishize.

Ibi ngo bikaba bishyira mu kaga ubuzima bw'abana benshi kuko ku isi abana 2 muri 3 barengeje amezi 6, batabona indyo yuzuye yabafasha kugira imikurire myiza.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA  kivuga ko mu kwita ku mirire y'umwana, harebwa inshuro umwana yagaburiwe ndetse n'urunyurane rw'ibyo kurya yagaburiwe.

Machara Faustin ushinzwe imiririre y’umubyeyi n’umwana muri iki kigo avuga ko nubwo hari byinshi byakozwe mu Rwanda, hakigaragara imiryango itabonera indyo yuzuye abana bafite kuva ku mezi 6 kugeza kuri 24, bakagombye guhabwa inshuro kuva kuri 3 kuzamura nk’uko bigaragazwa n'ubushakashatsi bwa DHS.

Ati ‘‘Ayo mafunguro agomba kuba agizwe n'ibiryo bitandukanye, umwana yagombye kubonamo amoko 4 y'ibyo kurya kuri 7 asabwa, ababyeyi usanga batarabigira ibyabo ngo bumve ko ari ikintu gikomeye, impamvu ya 2 hari aho usanga imiryango nk iyo mu cyiciro cya 1 cy'ubudehe, kubona iryo funguro ari ikibazo, ibike bihari nabyo bisaba ko umubyeyi abona umwanya uhagije wo kubitunganya kugira ngo abigire indyo yuzuye. Ahantu henshi twageze usanga ababyeyi bafite abana bato batabona umwanya wo kugaburira abana babo uko bikwiriye.’’

Ikigo NCDA kivuga ko mu mwaka wa 2010 abana bagaburirwaga amafunguro anyuranye kandi inshuro zisabwa bari 17%, mu mwaka wa 2015 bageze kuri 18% naho muri 2020 bari 22%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage