AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Icyorezo cya COVID19, inkomyi ku kwizihiza umuganura wa 2020

Yanditswe Aug, 03 2020 09:25 AM | 29,319 Views



Abanyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu baravuga ko icyorezo cya COVID19 kizabangamira bikomeye umunsi w’umuganura kuko ngo abaturage batazasaba nk’uko byari bisanzwe.Icyakora bamwe muri bo barvuga ko uyu munsi ukomeye bazawizihiriza mu miryango yabo.

Umuganura ni umuhango ufite inkomoko mu mateka yo hambere mu rwanda,  ndetse impuguke mu mateka zemeza ko ari imigenzo yatangiranye n'ingoma ya Gihanga Ngomijana cyangwa Gihanga cyahanze u Rwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umusigire w'inteko Nyarwanda y'ururimi n'umuco Nsanzabaganwa Modeste avuga ko umuganura watangizwaga n'umwami, ugamije gusabana no gusuzuma ibyagezweho.

Ati ''Umuganura watangizwaga n'umwami, akagaragaza ibikorwa bikomeye cyane ko yubashye abantu kandi agiye gutangiza igikorwa cyo gusabana. Ubundi ku muganura yapfukamiraga rubanda, bikagaragaza icyubahiro n'urukundo afitiye Abanyarwanda. Noneho hakabaho gusabana no gusuzuma ibyagezweho mukanareba impamvu yabyo, mukareba niba byaragezweho mugafata n'ingamba y'uko byarushaho kugenda neza.''

Mu gihe u Rwanda ruhanganye n'icyorezo cya COVID19, umuganura uzizihizwa ariko ubusabane buhuza abantu benshi ntibuzaba kubera kwirinda icyo cyorezo.

Ati ''Bizakorwa binyuze mu butumwa abayobozi n'izindi mpuguke bazajya batanga binyuzwe ku maradio na televiziyo,  ariko mu miryango bo bemerewe gusabana kuko n'ubundi basanzwe bemerewe kuba hamwe mu nzu imwe, bazasabana bubahiriza ya mabwiriza bahabwa kugira ngo birinde Covid 9.''

Umuganura w'uyu mwaka wa 2020 uzizihizwa tariki ya 07 Kanama, hagedewe ku nsanganyamatsiko igira iti'' Umuganura isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.

Minisiteri y’Urubyiruko númuco ifatanyije nInteko Nyarwanda y'ururrimi n'umuco itangaza ko mu cyumweru gitangira kuri uyu wa mbere hazabaho ibiganiro ku ntego zo kwizihiza umunsi mukuru w'umuganura, ariko hanibutswa ko ibirori bizahuza abantu benshi bitemewe, Abanyarwanda bagashishikarizwa kuzirikana kuganuza abatarageze ku musaruro mwiza.


John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage