Yanditswe Jan, 03 2019 22:17 PM | 40,244 Views
Leta y'u Rwanda iratangaza ko bidakwiye ko bimwe mu bihugu byo mu
karere bikomeza gushyigikira imitwe y'iterabwoba igamije guhungabanya umutekano
w'u Rwanda kuko ibyo bikorwa bizagira ingaruka ku baturage b'ibyo bihugu
bicumbikiye iyo mitwe.
Muri raporo yakozwe n'impuguke
z'umuryango w'abibumbye yashyizwe ahagaragara mu minsi ya nyuma ya 2018 hagaragaramo
ko mu burasirazuba bwa Congo mu duce twa Fizi na Uvira mu ntara ya Kivu havutse
umutwe w'inyeshyamba wiyise P5, ushyigikiwe n'amashyaka atemewe mu Rwanda
ndetse n'imitwe yindi y'iterabwoba harimo n'abagize uruhare muri jenoside
yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda akaba na minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dr.Richard Sezibera avuga ko u Rwanda rwakomeje kenshi kugaragariza amahanga ubufatanye hagati ya bimwe mu bihugu by' abaturanyi ndeste n'imitwe y'iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda ariko ayo mahanga akabyima amatwi. Ati, "U Rwanda ntabwo rutanga ibirego bidafite gihamya, u Rwanda rushyira ibimenyetso simusiga, tugaragaza amazina, amasaha ibintu byakorewe n'aho byakorewe, kandi ibyo bimenyetso leta y'u Rwanda yamaze kubigaragariza abaturanyi bacu bashyigikiye iyo mitwe ndetse n'umuryango w'abibumbye urabizi, turizera ko iyi raporo izi mpuguke zakoze igomba gushyikirizwa akanama gashinzwe kugarura amahoro ku isi k'umuryango w'abibumbye kugira ngo hafatwe icyemezo gikwiye."
Iyi raporo y'izi mpuguke za UN igaragaza mu buryo bweruye ko iyi mitwe ihabwa ubufasha na bimwe mu bihugu byo mu karere by'umwihariko U Burundi, butanga intwaro, amasasu ndetse no mu gutanga imyitozo ya gisirikare ku rubyiruko bagenda bakusanya hirya no hino mu bihugu byo mu karere birimo Uganda, Tanzania, Kenya, Mozambique, Malawi ndeste n'u Burundi.
Mu ijambo rye risoza umwaka nubwo atigeze yerura avuga mu mazina bimwe muri ibyo bihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko gushyigikira iyi mitwe bikomeje gukoma mu nkokora umubano n'imikoranire y'ibihugu byo mu karere. Yagize ati,"Igihugu cyacu kirakomeye, kandi gifite umutekano uhamye ni nako bizahora, umubano wacu n' ibihugu bya afurika umeze neza ariko haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye bikomeje gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w' u Rwanda nka FDLR RNC, n'abandi ibi bibangamira ibikorwa byiza bisanzwe biranga umuryango wa afurika y'iburasirazuba n'umutekano wa kano karere muri rusange.
Ministiri w' ububanyi n'amahanga Dr Richard Sezibera avuga ko gucumbikira no gutanga ubufasa kuri iyi mitwe y' iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda bifite ingaruka zikomeye ku baturage bibyo b'ihugu ubwabyo. Yagize ati, "Iyi mitwe iyobowe n'abantu tuzi bakorera hano mu karere, abantu nka Kayumba Nyamwasa wakatiwe n'inkiko zo mu Rwanda kubera ibikorwa by'iterabwoba. Ndagira ngo mbabwire ko no muri ibyo bihugu bibashyigikiye barimo bakora ibikorwa by'iterabwoboba bakica abaturage babo, rero ibyo bihugu bibashyigikiye bigiye kubateza ibibazo mu bihugu byabo."
Iri tsinda ry'impuguke ritangaza ko iyi raporo izagezwa imbere y'akanama gashinzwe amahoro ku isi k'Umuryango w'Abibumbye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru