Yanditswe Mar, 23 2023 22:05 PM | 36,524 Views
Abagarariye inganda mu rugaga rw'abikorera bavuga ko batewe ishema no kuba haragiyeho ikigega kizatera inkunga ishoramari mu nganda kuko bizongera ukwaguka kwazo bityo banabone umusaruro uhagije.
Zimwe mu ngorane abikorera bakunze guhura na zo zishingiye ahanini ku kutagira amafranga ahagije azamura ibikorwa byabo kandi n'abonetse mu bigo by'imari akaba aboneka ku kiguzi gihenze, ibi bikadindiza ishoramari ryabo nk'uko abahagarariye zimwe mu nganda zikorera mu Rwanda babisobanura.
Jaqueline Umuhoza ushinzwe imari muri Amaco Paints ati "Inshuro nyinshi tugira ikibazo cya cashflow bigatuma hari ibyo tudakora. Ubwo habonetse uburyo tubona amafaranga yo gukora imishinga yacu mu ruganda nko kugura imodoka zikora ubucuruzi matières premières zikatugeraho vuba cyangwa se tukabasha kwagura uruganda.
Hari zimwe mu nganda mvamahanga zigenda zinjira ku isoko ry'u Rwanda, ndetse hari n'izo mu Rwanda zatangiye kohereza ibicuruzwa byazo mu bindi bihugu. Bose bahuriza ku kuba bafite inyota yo kwagurira amasoko yabo mu bihugu byinshi bishoboka biniganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika cyane ko amasezerano y'isoko rusange yamaze gutanga ubwisanzure mu rujya n'uruza rw'ibicuruzwa na serivisi.
Mugabo John umuyobozi wa CarCar Baba ati "Tugitangira gukorera mu Rwanda n'ubundi twari dufite gahunda ya Afurika, ariko mu Rwanda ni ho twagize icyicaro. Imodoka ducuruza nizimara gukundwa mu Rwanda tuzahita tujya Afurika yose."
Muri uku kwezi kwa 3, u Rwanda rwakiriye ibiro by'ikigega kigenewe gufasha abikorera bo muri Afurika harimo no kubona inguzanyo zizamura ishoramari ryabo.
Perezida w'ihuriro ry'abanyenganda mu Rwanda Gahunga Jean Claude avuga ko iyi ari inkuru nziza ku bikorera kandi ko biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe abegerejwe.
Ati "Kohereza ibintu mu mahanga ntibihagije kuko inganda zacu ni ntoya. Icyo kigo icyo kizadufasha ni ukwagura inganda tukohereza ibintu mu mahanga mu nzira zose zishoboka kuko iyo urebye usanga tubona amadevize make kuko twohereza ibidahagije.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Prof. Ngabitsinze Jean Chrisostome agaragaza ko ishyirwaho ry'iki kigega rizagura ishoramari ku mugabane wa Afurika bityo uyu mugabane urusheho guhahirana.
Ati "Nibo bacuruza ni bo bakora ibyo twifuza kugeraho ku isoko rusange rya Afurika; rero ni uburyo bwo kugira ngo tubafashe kubona amafaranga yo kwifashisha, amafaranga arimo ibyiciro 3 birimo n'icy'inguzanyo zidahenze kandi ni cyo kigora abikorera, urumvako inyungu nyinshi ari iz'abikorera."
Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) ateganya ko kwagura ubuhahirane bizatuma ihererekanwa ry'ibicuruzwa hagati y'ibihugu bigize uyu mugabane riva ku gaciro ka miliyari 1.2 z'amadolari zigere kuri miliyari 5 z'amadolari mu mwaka wa 2035.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
4 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru