AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Icyo abacuruzi biteze ku kigega kizunganira ishoramari

Yanditswe Mar, 23 2023 22:05 PM | 36,765 Views



Abagarariye inganda mu rugaga rw'abikorera  bavuga ko batewe ishema no kuba haragiyeho ikigega kizatera inkunga ishoramari mu nganda kuko bizongera ukwaguka kwazo bityo banabone umusaruro uhagije.

Zimwe mu ngorane abikorera bakunze guhura na zo zishingiye ahanini ku kutagira amafranga ahagije azamura ibikorwa byabo kandi n'abonetse mu bigo by'imari akaba aboneka ku kiguzi gihenze, ibi bikadindiza ishoramari ryabo nk'uko abahagarariye zimwe mu nganda zikorera mu Rwanda babisobanura.

Jaqueline Umuhoza ushinzwe imari muri Amaco Paints ati "Inshuro nyinshi tugira ikibazo cya cashflow bigatuma hari ibyo tudakora. Ubwo habonetse uburyo tubona amafaranga yo gukora imishinga yacu mu ruganda nko kugura imodoka zikora ubucuruzi matières premières zikatugeraho vuba cyangwa se tukabasha kwagura uruganda.

Hari zimwe mu nganda mvamahanga zigenda zinjira ku isoko ry'u Rwanda, ndetse hari n'izo mu Rwanda zatangiye kohereza ibicuruzwa byazo mu bindi bihugu. Bose bahuriza ku kuba bafite inyota yo kwagurira amasoko yabo mu bihugu byinshi bishoboka biniganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika cyane ko amasezerano y'isoko rusange yamaze gutanga ubwisanzure mu rujya n'uruza rw'ibicuruzwa na serivisi.

Mugabo John umuyobozi wa CarCar Baba ati "Tugitangira gukorera mu Rwanda n'ubundi twari dufite gahunda ya Afurika, ariko mu Rwanda ni ho twagize icyicaro. Imodoka ducuruza nizimara gukundwa mu Rwanda tuzahita tujya Afurika yose."

Muri uku kwezi kwa 3, u Rwanda rwakiriye ibiro by'ikigega kigenewe gufasha abikorera bo muri Afurika harimo no kubona inguzanyo zizamura ishoramari ryabo. 

Perezida w'ihuriro ry'abanyenganda mu Rwanda Gahunga Jean Claude avuga ko iyi ari inkuru nziza ku bikorera kandi ko biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe abegerejwe.

Ati "Kohereza ibintu mu mahanga ntibihagije kuko inganda zacu ni ntoya.  Icyo kigo icyo kizadufasha ni ukwagura inganda tukohereza ibintu mu mahanga mu nzira zose zishoboka kuko iyo urebye usanga tubona amadevize make kuko twohereza ibidahagije.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Prof. Ngabitsinze Jean Chrisostome agaragaza ko ishyirwaho ry'iki kigega rizagura ishoramari ku mugabane wa Afurika bityo uyu mugabane urusheho guhahirana.

Ati "Nibo bacuruza ni bo bakora ibyo twifuza kugeraho ku isoko rusange rya Afurika; rero ni uburyo bwo kugira ngo tubafashe kubona amafaranga yo kwifashisha, amafaranga arimo ibyiciro 3 birimo n'icy'inguzanyo zidahenze kandi ni cyo kigora abikorera, urumvako inyungu nyinshi ari iz'abikorera."

Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) ateganya ko kwagura ubuhahirane bizatuma ihererekanwa ry'ibicuruzwa hagati y'ibihugu bigize uyu mugabane riva ku gaciro ka miliyari 1.2 z'amadolari zigere kuri miliyari 5 z'amadolari mu mwaka wa 2035. 

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage