AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ibohorwa rya Kigali ikimenyetso ntashidikanywaho cy’ubutwari bw’Inkotanyi

Yanditswe Jul, 05 2020 09:34 AM | 56,344 Views



Bamwe mu bari mu mujyi wa Kigali tariki ya 4 z’ ukwezi kwa karindwi 1994 bahamya ko kubohora umujyi wa Kigali ari kimwe mu bimenyetso byinshi biranga ubutwari bw’ ingabo z’ inkotanyi n’umusingi uhamye wo kubaka u Rwanda rushyashya.

Amashyi y’ibyishimo ku kiliziya y’umuryango mutagatifu tariki ya 4 nyakanga 1994. Si abantu baje gusenga ahubwo ni abamaze amezi hafi atatu barataye icyizere cyo kubaho babonye ingabo z’ inkotanyi zije kubarokora. Gasasira Jean Marie Maurice wahahungiye jenoside yakorewe abatutsi igitangira avuga ko uwo munsi byabaye nko kuvuka bundi bushya.

Ubuhamya Gasasira abuhuriraho n’abandi benshi barimo na Mutabazi Godefroid warokokeye jenoside yakorewe abatutsi ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Kuri Gasasira na Mutabazi ngo kurokorwa n’ingabo z’inkotanyi ndetse no kubohora umujyi wa Kigali byaberetse ubutwari budasanzwe bw’izo ngabo. Ikintu bahuriraho na Faustin Gashugi wari umukommando mu zahoze ari ingabo z’ u Rwanda, Ex FAR.

Faustin Gashugi Kunde avuga ko nubwo umujyi wa Kigali wabohowe tariki ya 4 nyakanga 94 ibimenyetso byo gutsindwa urugamba kuri Ex FAR byari byarigaragaje kera.

Kuri Faustin Gashugi Kunde ngo kubohora u Rwanda no kuruha icyerekezo gishya ni igikorwa cyuje ubushishozi n’ ubudasa.

Nyuma y’ imyaka 26 u Rwanda rubohowe ahari ishusho y’umwijima n’ urupfu ubu hatamirije umucyo n’ icyizere cy’ ubuzima bwiza ari nako igihugu gikataza mu iterambere.

Inkuru irambuye


Jean Damascene MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage