Yanditswe Jul, 05 2020 09:34 AM | 56,344 Views
Bamwe mu bari mu mujyi wa Kigali tariki ya
4 z’ ukwezi kwa karindwi 1994 bahamya ko kubohora umujyi wa Kigali ari kimwe mu
bimenyetso byinshi biranga ubutwari bw’ ingabo z’ inkotanyi n’umusingi uhamye wo
kubaka u Rwanda rushyashya.
Amashyi y’ibyishimo ku kiliziya y’umuryango mutagatifu tariki ya 4 nyakanga 1994. Si abantu baje gusenga ahubwo ni abamaze amezi hafi atatu barataye icyizere cyo kubaho babonye ingabo z’ inkotanyi zije kubarokora. Gasasira Jean Marie Maurice wahahungiye jenoside yakorewe abatutsi igitangira avuga ko uwo munsi byabaye nko kuvuka bundi bushya.
Ubuhamya Gasasira abuhuriraho n’abandi benshi barimo na Mutabazi Godefroid warokokeye jenoside yakorewe abatutsi ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Kuri Gasasira na Mutabazi ngo kurokorwa n’ingabo z’inkotanyi ndetse no kubohora umujyi wa Kigali byaberetse ubutwari budasanzwe bw’izo ngabo. Ikintu bahuriraho na Faustin Gashugi wari umukommando mu zahoze ari ingabo z’ u Rwanda, Ex FAR.
Faustin Gashugi Kunde avuga ko nubwo umujyi wa Kigali wabohowe tariki ya 4 nyakanga 94 ibimenyetso byo gutsindwa urugamba kuri Ex FAR byari byarigaragaje kera.
Kuri Faustin Gashugi Kunde ngo kubohora u Rwanda no kuruha icyerekezo gishya ni igikorwa cyuje ubushishozi n’ ubudasa.
Nyuma y’ imyaka 26 u Rwanda rubohowe ahari ishusho y’umwijima n’ urupfu ubu hatamirije umucyo n’ icyizere cy’ ubuzima bwiza ari nako igihugu gikataza mu iterambere.
Inkuru irambuye
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru