AGEZWEHO

  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...
  • Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize – Soma inkuru...

Ibihugu bya EAC bizahomba arenga miliyari 5 z’amadolari ava mu bukererarugendo kubera COVID19

Yanditswe Apr, 14 2020 17:00 PM | 24,199 Views



Raporo y’urugaga rw’abikorera mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba(East African Business Council), irerekana ko icyorezo cya Koronavirusi kizasiga ibihugu bigize uyu muryango bihombye miliyari zisaga 5.4 z’amadolari ya Amerika yari kwinjizwa n’ubukererarugendo.

Ubukerarugendo bufatwa nka rumwe mu nzego zizamura ubukungu bw’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba kuko abagera kuri miliyoni 5.7 basura ibi bihugu buri mwaka,  bukaba bwihariye 8.8% by’umusaruro mbumbe w’ibi bihugu. 

Zimwe mu ngaruka z’icyorezo cya kornavirusi harimo guhagarara kw’ingendo z’abakora ubukerarugendo, kubura akazi kw’abatanga serivisi z’ubukerarugendo, kubura kw’imisoro yari isanzwe yinjizwa n’uru urwego rw’ubukerarugendo nka sosiyete zitwara abantu mu kirere ndetse no gutakaza akazi kw’abakozi bo mu rwego rw’ubukerarugendo. 

Biteganijwe ko nibura miliyoni zisaga 6 n’ibihumbi 200 bashobora kutazakora ingendo zabo ziberekeza mu bihugu by’amahanga ibi bikazagira ingaruka zikomeye ku bukerarugendo by’umwihariko ndetse no ku bukungu bw’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba muri rusange.

Isi muri rusange izahomba miliyari 450 z’amadolari yari kuzinjizwa n’urwego rw’ubukerarugendo. Ubukerarugendo bw’imbere muri Afurika bwihariye 56% na ho abayisura bakangana na 44%

Ishami rya Loni rishinzwe ubukerarugendo rivuga ko mu mwaka wa 2020 ba mukerarugendo berekeza mu bihugu by’amahanga bazagabanuka kugeza ku gipimo cya 30%. Ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba bizahomba miliyari 5.4 bitewe n’ifungwa ry’ibibuga by’indege cg amsosiyete atwara abantu mu bwato. 

Ihuriro ry’amasosiyete akora ingendo zo mu kirere/IATA riherutse gutangaza ko mu mezi 3 ya mbere y’icyorezo cya kornavirus hari hamaze kugaragara igihombo cya miliyari 4.4 z’amadolari; u Rwanda  rwamaze gusubika inama zikomeye 20 zagombaga rwangombaga kwakira mu kwezi kwa 3 n’ukwa 4, abasaga miliyoni 2.5 banyura ku kibuga y’indege cya Kenya bamaze gusubika ingendo zabo naho abantu hafi ibihumbi 140 bakazatakaza imirimo muri icyo gihugu.

Usibye ibibuga by’indege, amahoteri ndetse na za pariki zabaye zifuze by’igihe gito mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo rubashe kuzahuka, IATA ivuga ko hakenwe nibura miliyari 200 z’amadolari yafasha kongera gusubiza mu buryo ibirebana n’uru rwego byose. 

Ibyiciro byagizweho ingaruka ku buryo bwihariye harimo inganda nto n’iziciriritse, abagore n’urubyiruko bigomba kwitabwaho. Ibi ngo byakoroha kurushaho haramutse hagiyeho ikigega cyihariye cyo gufasha urwego rw’ubukerarugendo.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage