Yanditswe Aug, 30 2023 17:06 PM | 153,897 Views
Ibihugu bya Afurika byasabwe gushyiraho amategeko na gahunda bifasha kubyaza umusaruro amahirwe y'ubukungu ari mu rusobe rw'ibinyabuzima.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yiga ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima izwi nka Business of Conservation Conference ibaye ku nshuro ya 5.
Muri iyi nama ibera mu Rwanda harigwa ku buryo ibihugu byakubaka ubukungu bushingiye ku rusobe rw'ibinyabuzima, bwihagazeho kandi buramba.
Ubushakashatsi bwakozwe n'ishami rya Kaminuza y'imiyoborere ya ALU, rishinzwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima bugaragaza ko gusura inyamaswa byinjiriza Afurika agera kuri miliyari 42.9 by'amadorali, mu gihe muri rusange, ubukerarugendo bufite uruhare rwa 10% mu musaruro mbumbe wa Afurika, iyi akaba ariyo mpamvu abiga mur iyi Kaminuza batozwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
Ku rundi ruhande ariko, ubu bushakashatsi bugaragaza ko hari amahirwe atarabyazwa umusaruro, nko korora inyamaswa z'agasozi, mu gihe abatangiye kubikora babihuza n'ubuhinzi, byongereye umusaruro wabo ku rugero rwa 23%. Abitabiriye iyi nama bavuga ko hakwiye kuba impinduka mu myumvire cyane cyane iy'abanyapolitiki, kugira ngo haterwe intambwe.
Mutangana Eugene, ukuriye ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima muri RDB, agaragaza ko ari ngombwa ko ibihugu bigaragza amahirwe y'ishoramari ari mu rusobe rw'ibinyabuzima, bigafasha abikorera gushoramo imari.
Iyi nama yateguwe na Kaminuza y'imiyoborere ya ALU, ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ku bufatanye n'urwego rw'igihugu rw'iterambere RDB, ikaba ibaye ku nshuro ya 5.
Jeannette Uwababyeyi
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru