AGEZWEHO

  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...
  • Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize – Soma inkuru...

Ibihugu bya Afurika byasabwe gufasha abikorera gushora imari mu rusobe rw’ibinyabuzima

Yanditswe Aug, 30 2023 17:06 PM | 153,897 Views



Ibihugu bya Afurika byasabwe gushyiraho amategeko na gahunda bifasha kubyaza umusaruro amahirwe y'ubukungu ari mu rusobe rw'ibinyabuzima. 

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yiga ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima izwi nka Business of Conservation Conference ibaye ku nshuro ya 5.

Muri iyi nama ibera mu Rwanda harigwa ku buryo ibihugu byakubaka ubukungu bushingiye ku rusobe rw'ibinyabuzima, bwihagazeho kandi buramba. 

Ubushakashatsi bwakozwe n'ishami rya Kaminuza y'imiyoborere ya ALU, rishinzwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima bugaragaza ko gusura inyamaswa byinjiriza Afurika agera kuri miliyari 42.9 by'amadorali, mu gihe muri rusange, ubukerarugendo bufite uruhare rwa 10% mu musaruro mbumbe wa Afurika, iyi akaba ariyo mpamvu abiga mur iyi Kaminuza batozwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Ku rundi ruhande ariko, ubu bushakashatsi bugaragaza ko hari amahirwe atarabyazwa umusaruro, nko korora inyamaswa z'agasozi, mu gihe abatangiye kubikora babihuza n'ubuhinzi, byongereye umusaruro wabo ku rugero rwa 23%. Abitabiriye iyi nama bavuga ko hakwiye kuba impinduka mu myumvire cyane cyane iy'abanyapolitiki, kugira ngo haterwe intambwe. 

Mutangana Eugene, ukuriye ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima muri RDB, agaragaza ko ari ngombwa ko ibihugu bigaragza amahirwe y'ishoramari ari mu rusobe rw'ibinyabuzima, bigafasha abikorera gushoramo imari.

Iyi nama yateguwe na Kaminuza y'imiyoborere ya ALU, ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ku bufatanye n'urwego rw'igihugu rw'iterambere RDB, ikaba ibaye ku nshuro ya 5.

Jeannette Uwababyeyi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage