AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ibigo nderabuzima hafi ya byose mu cyumweru kimwe bizaba bipima COVID19

Yanditswe Jan, 06 2021 20:20 PM | 72,209 Views



Inzego z'ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko icyumweru gitaha kizarangira ibigo nderabuzima byo hirya no hino mu gihugu bifite ubushobozi wo gupima icyorezo cya COVID19 hakoreshejwe uburyo buzwi nka Rapid Test. Ni serivisi yitezweho gufasha igihugu kugira ishusho nyayo y'icyorezo muri ibi byumweru bibiri bya Guma mu karere, ingamba nshya zo kurwanya iki cyorezo.

Ikigo nderabuzima cya Kinyinya mu karere ka Gasabo n'icya Gikondo mu karere ka Kicukiro, ni bimwe mu byatangiye gutanga serivisi yo gupima ubwandu bw'icyorezo cya COVID19 muri ubu buryo bwihuse bwa Rapid Test.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z'ubuvuzi muri minisiteri y'ubuzima Dr. Ntihabose Corneille, avuga ko icyifuzo ari uko mu cyumweru kimwe ibigo nderabuzima byose byaba bifite ubushobozi bwo gupima ubwandu bwa koronavirusi.

Yagize ati "Twizera ko mu cyumweru gitaha hatajemo ibibazo by'ibikoresho [logistics] ibigo nderabuzima bya nyuma byaba byatangiye gupima kuko ibya mbere byo byaratangiye. Dufite ibigo nderabuzima birenga magana atanu kandi muzi ko ku rwego rw'igihugu byibura buri murenge ufite ikigo nderabuzima. Kuba rero umurenge ufite ikigo nderabuzima nidushyiramo test rapide abaturage bo muri uwo murenge bafite ibimenyetso bya COVID19 hakiri kare bashobora kuba bakwegera ikigo nderabuzima kikabapima. Yaba mu cyumweru gishize n'ubu byari biri gukwirakwizwa muri farumasi z'uturere ndetse igikurikiraho ni uko mu buryo buhoraho ikigo nderabuzima cg ibitaro yajya gusaba izo test rapid bitewe n'umubare barimo gukorera."

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya COVID19 bikabakaba ibihumbi 750, ubwandu bukaba bugeze kuri 2.5%. Serivisi yo gupima ubwandu bwa COVID19 mu bigo nderabuzima hakoreshejwe uburyo bwa rapid test itangwa ku basanzwe baranduye bakorerwa  isuzuma ryerekana niba barakize ndetse n'abafite ibimenyetso bifuza kwisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze, serivisi bose bahabwa ku buntu.

Inkuru irambuye mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage