Yanditswe Jan, 06 2021 20:20 PM
71,019 Views
Inzego z'ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko icyumweru gitaha kizarangira ibigo nderabuzima byo hirya no hino mu gihugu bifite ubushobozi wo gupima icyorezo cya COVID19 hakoreshejwe uburyo buzwi nka Rapid Test. Ni serivisi yitezweho gufasha igihugu kugira ishusho nyayo y'icyorezo muri ibi byumweru bibiri bya Guma mu karere, ingamba nshya zo kurwanya iki cyorezo.
Ikigo nderabuzima cya Kinyinya mu karere ka Gasabo n'icya Gikondo mu karere ka Kicukiro, ni bimwe mu byatangiye gutanga serivisi yo gupima ubwandu bw'icyorezo cya COVID19 muri ubu buryo bwihuse bwa Rapid Test.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z'ubuvuzi muri minisiteri y'ubuzima Dr. Ntihabose Corneille, avuga ko icyifuzo ari uko mu cyumweru kimwe ibigo nderabuzima byose byaba bifite ubushobozi bwo gupima ubwandu bwa koronavirusi.
Yagize ati "Twizera ko mu cyumweru gitaha hatajemo ibibazo by'ibikoresho [logistics] ibigo nderabuzima bya nyuma byaba byatangiye gupima kuko ibya mbere byo byaratangiye. Dufite ibigo nderabuzima birenga magana atanu kandi muzi ko ku rwego rw'igihugu byibura buri murenge ufite ikigo nderabuzima. Kuba rero umurenge ufite ikigo nderabuzima nidushyiramo test rapide abaturage bo muri uwo murenge bafite ibimenyetso bya COVID19 hakiri kare bashobora kuba bakwegera ikigo nderabuzima kikabapima. Yaba mu cyumweru gishize n'ubu byari biri gukwirakwizwa muri farumasi z'uturere ndetse igikurikiraho ni uko mu buryo buhoraho ikigo nderabuzima cg ibitaro yajya gusaba izo test rapid bitewe n'umubare barimo gukorera."
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya COVID19 bikabakaba ibihumbi 750, ubwandu bukaba bugeze kuri 2.5%. Serivisi yo gupima ubwandu bwa COVID19 mu bigo nderabuzima hakoreshejwe uburyo bwa rapid test itangwa ku basanzwe baranduye bakorerwa isuzuma ryerekana niba barakize ndetse n'abafite ibimenyetso bifuza kwisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze, serivisi bose bahabwa ku buntu.
Inkuru irambuye mu mashusho
Divin UWAYO
Perezida Kagame yatangaje ko hari abashoramari bakora inkingo biteguye kuzikorera muri Afurika
Apr 12, 2021
Soma inkuru
COVID19: U Rwanda rwatangiye gutanga doze ya kabiri y'urukingo rwa Pfizer
Apr 03, 2021
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko COVID19 yerekanye imbaraga zihishe Afurika yakubakiraho
Apr 02, 2021
Soma inkuru
Uko isaha ya saa moya yubahirizwa mu turere 6 tw'Amajyepfo
Apr 01, 2021
Soma inkuru
Guverinoma yongeye kwibutsa abaturage kutadohoka ku ngamba zo kwirinda COVID19
Mar 30, 2021
Soma inkuru
COVID19: Gukingirwa ntibivuze kutandura cyangwa kutanduza- RBC airasaba abantu kwitwararika
Mar 22, 2021
Soma inkuru