Yanditswe May, 21 2021 18:30 PM | 63,493 Views
Ibigo bibiri bitwara abagenzi bya Alpha Express na Omega Car
express, birishyuza indishyi z’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ku modoka
zo mu bwoko bwa Toyota Coaster zatwikiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu bitero by’umutwe wa
MRCD-FLN.
Abaturage basanzwe bo ayo bishyuza muri uru rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina agiye atandukanye, bitewe n’ingaruka ibitero byabagizeho kuko harimo abiciwe n’abangirijwe ibyayo.
Muri uru rubanza rwakomeje kuri uyu wa Gatanu, abunganira abaturage baregera indishyi, bagaragarije urukiko ko mu bitero by’abarwanyi ba MRCD-FLN bishe abaturage, abandi barabakomeretsa, hakaba n’abo bakubise barabamugaza.
Harimo ababyeyi baregera indishyi z’abana cyangwa abagabo babo bishwe cyangwa bagashimutwa ntibagaruke.
Mu ndishyi ziregerwa kandi harimo n’izirebana n’imitungo aba barwanyi bagiye bangiza nk’ibinyabiziga bya moto n’imodoka batwitse.
Mu biregerwa kandi higanjemo imyaka harimo iyo abaturage bari babitse mu nzu cyangwa ikiri mu mirima kuko hari abo aba barwanyi bategetse kujya gusarura imyaka bakayibaha, ndetse bagerekaho no kubikoreza ibyo bari babasahuye byose, ibintu nabyo basabira indishyi nk’igikorwa cyo kubatesha agaciro.
Uretse imyaka kandi, haregerwa indishyi ku bikoresho byo mu ngo, ibicuruzwa, amatungo aba barwanyi bashimuse agizwe ahanini n’ihene n’inkoko, hakabamo n’amafranga kuko ngo ari yo baheragaho bambura abaturage.
Abaregera indishyi kandi hafi ya bose babatwaye telephone zigendanwa n’imyenda cyane cyane iy’imbeho.
Uwari umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Nyabimata Nsengiyumva Vincent, we bamutwikiye imodoka, baranamurasa ku buryo n’ubu akivuza nk’uko yabibwiye urukiko.
Uretse abantu ku giti cyabo hari n’ibigo bitwara abagenzi byatwikiwe imodoka zakoreshaga umuhanda Rusizi-Huye na Kigali-Rusizi. Umuyobozi mukuru wa Alpha Express Company Ltd Nkundizera Bertin, avuga ko baregera indishyi za miliyoni zisaga 340 z’imyaka imodoka yabo yari isigaje kuzakora ndetse n’ikiguzi cyayo hamwe n’impozamarira z’uko ibikorwa byabo byahungabanye.
Naho Hakizimana Thacien uhagarariye OMEGA Car Express we yabwiye urukiko ko baregera indishyi za miliyoni 737 ku modoka ebyiri nshya zatwitswe n’abarwanyi ba MRCD-FLN, kuko harimo iyakozwe mu 2017 n’iyo mu 2012 bakongeraho n’igihombo byabateye.
Nta giteranyo cy’indishyi zose hamwe abahagarariye abaregera indishyi batangarije urukiko, ariko uretse ibigo bitwara abagenzi, abiciwe abo mu miryango yabo nk’abana cyangwa abo bashakanye bishyuza hagati ya miliyoni 50 na 150 z’amafranga y’u Rwanda.
Abunganira abaregera indishyi bashyize mu byiciro bitatu abo barega kuzaziryozwa birimo abayobozi b’amashyaka ari naho habarizwa Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte (Sankara), kuko bafatwa nk’abatanze amabwiriza, inkunga ndetse bakigamba ibitero bya MRCD-FLN.
Haza kandi icyiciro cy’abari abayobozi ba gisirikari n’icyiciro cy’abasivili babaye abanyamuryango b’uyu mutwe wa MRCD-FLN batanze ubufasha butandukanye mu bikorwa byawo.
Abunganira abaregera indishyi kandi bemeza ko aba bose bakwiye gufatwa kimwe kuko bari muri gahunda imwe y’ibikorwa by’iterabwoba, mu buryo bw’uruhererekane kdi bwuzuzanya.
Iburanisha ritaha ryashyizwe tariki 16 Kamena 2021, kubera ko ubushinjacyaha bwasabye umwanya wo gutegura ibisubizo ku bwiregure bw’abakurikiranywe muri uru rubanza, ndetse n’ababunganira bakabona uko bategura imyanzuro ku byo ubushinjacyaha buzaba bwagaragaje.
Gratien Hakorimana
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru