Yanditswe Aug, 03 2022 20:10 PM | 83,885 Views
Ubuyobozi
bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari ibibanza bigera kuri 700 bigiye
kwamburwa bene byo bigahabwa abashobora kubyubaka, ndetse ko n’imwe mu mishinga
yadindiye yiganjemo ibikorwaremezo izasubukurwa muri uyu mwaka w’ingengo
y’imari.
Mu Mujyi wa Kigali hari imishinga imaze igihe itarashyirwa mu bikorwa irimo inyubako zagombaga kujya ahari isoko na gare bya Kimironko mu karere ka Gasabo.
Hari kandi n’isoko rya Kigarama mu karere ka Kicukiro, rimaze imyaka igera mu 10 ritarubakwa.
Kuri ibi hiyongeraho imihanda yari iteganijwe gushyirwamo kaburimbo nk’uwa Mulindi -Gasogi -Kabuga, Uwa Nzove ujya Gakenke, uwa Mageragere, Umuhanda Birembo-Gasanze n’indi.
Abaturage bavuga ko idindira ry’iyi mishinga ribagiraho ingaruka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagaragaje ko imwe muri iyi mishinga yamaze gukorerwa inyigo ku buryo hateganywa gukora imihanda ya kaburimbo y’ibirometero 70, gusa ngo hari n’imwe mu mishinga yashyizwe mu bibanza byatawe na bene byo ikazegurirwa abandi nk’isoko rya Kigarama mu karere ka Kicukiro.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwatangaje ko mu mwaka wa 2020 bwabaruye ibibanza 696 bitubatswe na bene byo nyamara bamwe barahawe n’ibyangombwa byo kubaka.
Ikigiye gukorwa ngo ni ugukurikiza itegeko bakabyamburwa cyangwa bigahabwa abashoboye kubyubaka.
Yatanze ibisobanuro ku kibazo gikomeje gufata intera cy’abagenzi birirwa ku mihanda bategereje imodoka zibatwara mu buryo bwa rusange kandi hari abandi barwiyemezamirimo bari bakwiye kwemererwa kwinjira muri izi serivise.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi abayobozi b’umujyi bagarutse no ku mitangire ya serivisi zijyanye n’ibyangombwa byo kubaka, basobanura ko byorohejwe kubera ikoranabuhanga ku buryo umuturage wese ashobora kwisabira iyi serivise kandi agasubizwa nta rundi rwego anyuzemo.
Jean Paul Turatsinze
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru