AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ibibanza 700 byo mu Mujyi wa Kigali bigiye kwamburwa bene byo bihabwe abashobora kubyubaka

Yanditswe Aug, 03 2022 20:10 PM | 83,885 Views



Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari ibibanza bigera kuri 700 bigiye kwamburwa bene byo bigahabwa abashobora kubyubaka, ndetse ko n’imwe mu mishinga yadindiye yiganjemo ibikorwaremezo izasubukurwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Mu Mujyi wa Kigali hari imishinga imaze igihe itarashyirwa mu bikorwa irimo inyubako zagombaga kujya ahari isoko na gare bya Kimironko mu karere ka Gasabo. 

Hari kandi n’isoko rya Kigarama mu karere ka Kicukiro, rimaze imyaka igera mu 10 ritarubakwa.

Kuri ibi hiyongeraho imihanda yari iteganijwe gushyirwamo kaburimbo nk’uwa Mulindi -Gasogi -Kabuga, Uwa Nzove ujya Gakenke, uwa Mageragere, Umuhanda Birembo-Gasanze n’indi.  

Abaturage bavuga ko idindira ry’iyi mishinga ribagiraho ingaruka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagaragaje ko imwe muri iyi mishinga yamaze gukorerwa inyigo ku buryo hateganywa gukora imihanda ya kaburimbo y’ibirometero 70, gusa ngo hari n’imwe mu mishinga yashyizwe mu bibanza byatawe na bene byo ikazegurirwa abandi nk’isoko rya Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwatangaje ko mu mwaka wa 2020 bwabaruye ibibanza 696 bitubatswe na bene byo nyamara bamwe barahawe n’ibyangombwa byo kubaka. 

Ikigiye gukorwa ngo ni ugukurikiza itegeko bakabyamburwa cyangwa bigahabwa abashoboye kubyubaka.

Yatanze ibisobanuro ku kibazo gikomeje gufata intera cy’abagenzi birirwa ku mihanda bategereje imodoka zibatwara mu buryo bwa rusange kandi hari abandi barwiyemezamirimo bari bakwiye kwemererwa  kwinjira muri izi serivise.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi abayobozi b’umujyi bagarutse no ku mitangire ya serivisi zijyanye n’ibyangombwa byo kubaka, basobanura ko byorohejwe kubera ikoranabuhanga ku buryo umuturage wese ashobora kwisabira iyi serivise kandi agasubizwa nta rundi rwego anyuzemo.


Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage