AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

ITEGANYAGIHE: Imvura yo muri Mata ishobora kuzaba nyinshi

Yanditswe Mar, 31 2019 19:18 PM | 5,761 Views



Ibipimo byafashwe mu mpera z'ukwezi kwa Werurwe gushira, byerekana ko mu ntangiriro z'ukwezi kwa Mata hashobora kugwa imvura nyinshi, nk'uko bitangazwa n'Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubumenyi bw'ikirere, Gahigi Aimable.

Uyu muyobozi aburira abaturage guhora bakurikirana amakuru n'impinduka zayo.

''Amakuru tuba dufite n'ibipimo by'iteganyagihe by'ibyumweru bigiye kuza uhereye kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2019 arerekana ko iminsi 4 ya mbere ariyo ifite imvura iri hejuru ya mm 40 ahantu henshi hatandukanye, ugereranyije n'iyo minsi, iminsi ine ya mbere niyo ifite imvura nyinshi. Umuturage ni uko yakurikira amakuru ya buri munsi kuko impinduka duhita tuzigaragaza,'' Gahigi Aimable- Umuyobozi Mukuru/ RMA

Hagendewe kuri aya makuruMinisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi iburira abaturage kwitwararika kugira ngo ibihe by'imvura bitazabangiriza.

Abenshi mu baturage bamaze kubona ububi n'ingaruka z'ibiza cyane cyane ibiterwa n'imvura nyinshi, bavuga ko mu kwirinda ibiza bagomba kugenzura imyubakire yabo, kuyobora amazi y'imvura ashobora kubasenyera no gutera amashyamba agabanya ubukana bw'imiyaga ku buryo burambye.

Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi Eng. Kamayirese Germaine arahamagarira abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, itangaza ko kuva mu mpera z'ukwezi kwa Gashyantare abantu 35 batakaje ubuzima bazize ibiza habariwemo n'abaguye mu birombe bicukurwamo amabuye y'agaciro i Rwamagana.

Inzu 2.700 zasakambuwe n'imiyaga izindi zisenywa n'imvura na ha zisaga 5000 z'imyaka yangijwe n'urubura.


Inkuru ya John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage