AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Aborozi bishimira umukamo w’ inka zo mu bwoko bwa Jersey

Yanditswe Jun, 18 2019 12:59 PM | 9,408 Views



Bamwe mu baturage boroye inka zo mu bwoko bwa Jersey bashimangira ko izi nka zitanga umukamo utubutse kandi zikaba zitagoye korora cyane ko zihanganira ikirere cy'u RWanda ibintu basanga byoroheye abantu baciriritse korora iyi nka.

Mu masaha y'igicamunsi, Ngendahayo J.Damascene utuye mu murenge wa Ntarabana akarere ka Rulindo arakama inka ye imaze ibyumweru 2 ibyaye. Ni ku nshuro ya kabiri kandi iyi nka ibyaye. Uyu mugabo ashimangira ko bene izi nka zitagoye kororwa n'umuntu uwo ari we wese kuko zirya ubwatsi bucye kandi umukamo ugakomeza kuba mwinshi.


Ubuhamya bwa Ngendahayo, ntibutandukanye cyane n'ubwa Domina Dusabe utuye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo nawe ashimangira ko abantu bakwiye kwihutira korora izi nka  za Jersey.

Hashize imyaka 2 hashyizweho gahunda yiswe Jersey Inka Nziza ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'ikirwa cya Jersey cyo mu Bwongereza. Umuhuzabikorwa w'iyi gahunda Kanakuze Valens ashimangira ko ikigamijwe ari ukongera ingano y'inka z'ubwoko bwa Jersey kuko zibereye abanyarwanda.

Muri iyi gahunda intanga ibihumbi 100 nizo zatewe inka hirya no hino mu Rwanda aho by'umwihariko mu turere 6 hatewe intanga ibihumbi 15, bikaba biteganyijwe ko mu myaka 3 iri imbere hazatangwa izindi ntanga ibihumbi 100.


Ministre w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana, asanga kongera umubare w'inka za Jersey byongera ingano y'umukamo w'amata mu Rwanda no kurwanya ubukene kandi abaturage ntibagorwe cyane n'imirimo yo kwita kuri izi nka.

Bwa mbere mu Rwanda harakirwa inama yiga ku guteza imbere inka za Jersey by'umwihariko mu bihugu bizoroye. Abagera ku 120 baturutse mu bihugu byo hirya no hino byoroye izi nka batangiye basura aborozi bari mu turere rw'iburasirazuba, amajyaruguru n'amajyepfo.

https://youtu.be/ydNR0cbfLJs

Minagri itangaza ko kugeza mu kwa 6 mu mwaka wa 2018, habonetse litiro zisaga ibihumbi 800, aho 36% ari umukamo watanzwe n'inka z'inzungu, 56% utangwa n'inka zivanze(ibyimanyi) naho 8% uva ku nka z'inyarwanda.

Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage