AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

ICYUMWERU CY'ICYUNAMO HABONETSE IBIREGO 72 B Y'INGENGABITEKEREZO

Yanditswe Apr, 15 2019 21:14 PM | 3,807 Views



Urwego rw’igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko icyumweru cy'icyunamo cyashoje habonetse ibirego 72 by'ingengabitekerezo ya Jenoside ubu abayicyetseho bari mu mahoko y'ubutabera.

Muri ibyo birego birimo abantu 72 bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside abantu 69 nibo bari mu butabera aho bakurikiranyweho ibyo byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ibyo birego byatanzwe ibyinshi bishingiye ku magambo akomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk'uko umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'uhugenzacyaha Mbabazi Modetse abisobanura.

yagize ati :

"Cases zagaragaye z'ibikorwa bifatika ni 4 aho habayeho kurandura imyaka y'abarokotse Jenoside no gutema amatungo, cases 2 zo kurandura imyaka na cases 2 zo gutema amatungo ibindi ni ibishingiye ku magambo guserereza, gutukana, no kuvuga amagambo yose yerekerenye n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka Ahishakiye Naphtar avuga ko uko imyaka ishira ibyaha by'ingengabitekerezo bigenda bigabanuka kubera amategeko yashyizweho ahana ibyo byaha.Gusa ku rundi ruhande hari amagambo arimo ingengabitekerezo atera ubwoba ndetse agahungabanya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati

"Umuntu muturanye, umuntu mubana, akenshi iyo yatuye akavuga amagambo nkariya bakoresha utekereza ko n'ibindi yabikora no mu bikorwa ibyo avuga yanabikora, rimwe na rimwe no ku mutima aba abifiteho, usanga mu byukuri birahungabanya, bitara ubwo abarokotse Jenoside ariko inzego z'ubuyobozi usanga aho icyaha cyagaragaye zigerageza kubegera n'inzego z'abacitse ku icumu abantu bakabahumuriza kandi ikindi gitanga icyizere ni uko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda ni icyaha gihanwa."

Umuvugizi wa polisi CP John Bosco Kabera avuga ko muri rusange abaturage bakoranye neza na polisi mu cy'umweru cy'icyunamo.

yagize ati

"Turushaho gukorana n'inzego zikorana na polisi mu gutanga amakuru, za community pilicing commitees, za Youth volunterees, anti-crime clubs, kugirango ikintu cyose cyagaragaraye amakuru agerere kuri polisi igihe nayo itabare ku gihe ndetse n'izindi nzego zitandukanye zigere uko zitabara, kandi na makuru ajyanye n'ingengabitekerezo yagereye kuri polisi ku gihe ndetse ku buryo n'ubugenzacyaha buhita bubigiramo uruhare iperereza rigakorwa kare turagirango tubabwire ko icyunamo cyatangiye neza kigasoza neza.

Umuntu uhamwe n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenosode ahabwa igihano cy'igifungu kuva ku mwaka 5 kugera ku myaka 7.


Inkuru ya Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage