Yanditswe Mar, 23 2024 17:56 PM | 87,748 Views
Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye Iserukiramuco ryo
kumurika inyambo ku Rwesero mu Karere ka Nyanza bishimiye iki gikorwa bemeza ko
gishimangira isano yihariye iri hagati y’abantu n’inka.
Ku Kibuga cy'Ingoro yo Kwigira iri ahitwa ku Rwesero, imitwe y’inyambo yamurikiwe abitabiriye ibirori ndetse hagenda hanagaragazwa umwihariko wazo bitewe n'ibice bitandukanye ziturukamo.
Ababyitabiriye kandi banyuzwe n'imbyino n’indirimbo zitandukanye zivuga ibyiza by’inka.
Inteko y’Umuco ivuga ko inyambo zahoze mu Rwanda 🇷🇼 ndetse ko igikorwa cyo kuzimurika cyahozeho. Mu myaka 70 yose ishize, iyi ni inshuro ya mbere iki gikorwa ndangamuco cyongeye kubaho kuko cyaherukaga mu 1954.
Kumurika inyambo mu muco nyarwanda bigaragaza isano yihariye iri hagati y’umuntu n’inka.
Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yavuze ko iki gikorwa kigiye kujya kiba buri mwaka.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuzw ko kumurika inka z'inyambo buri mwaka bizafasha mu guteza imbere ubukerarugendo mu Karere ka Nyanza.
Ingoro yo kwigira iri ku Rwesero, ahabereye iki gikorwa cyo kumurika inyambo, kimwe n’iy’Urugo rw’Umwami iri mu Rukari, ahabereye igitaramo cyabimburiye iki gikorwa zakira nibura abashyitsi ibihumbi 50 ku mwaka aho zinjiza miliyoni 100 Frw.
Kumurika inyambo byitezweho gukomeza gufasha mu kongera umubare w aba mukerarugendo basura Nyanza ndetse n’amafaranga binjiza.
Tuyisenge Adolphe
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru