Yanditswe Aug, 26 2020 09:06 AM | 94,388 Views
Ku nshuro ya mbere abakuriye inzego zishinzwe iperereza mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi baratangaza ko imyanzuro yavuye mu nama yabahuje kuri uyu wa gatau ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi bazayishyikiriza abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi mu minsi iri imbere.Ni ibiganoro byabaye ku ncuro ya mbere nyuma y’imyaka itanu ishize ibihugu byombi n’umwuka utari mwiza.
I Nemba aho u Rwanda ruhanira imbibi n'u Burundi niho iyi nama yateraniye ihuza inzego z'iperereza mu Rwanda no mu Burundi ndetse n'abahuza muri ibi biganiro bo mu bihugu bigize inama mpuzamahanga ku karere k'ibiyaga bigari ICGLR.
Afungura iyi nama, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye urwego rw'iperereza mu ngabo z'u Rwanda ndetse na mugenzi we w'u Burundi Col. Ernest Musaba ukuriye uru rwego rw'iperereza mu ngabo z'u Burundi babanje kugaragaza ko ibi biganiro ari intangiriro nziza.
Brig. Gen Nyakarundi yagize ati ''U Rwanda rwemera uruhare rw’urwego rukurikirana ibibera ku mipaka, ubwitange bw’abarugize mu guharanira ko amahoro n’umutekano no kubaka kwizerana hagati y’ibihugu bituriye ibiyaga bigari, iyi ni nayo mpamvu iduhurije hano muri iki gitondo. Nongeye kubashimira mwese kdi ntegereje mfite icyizere imyanzuro y’ingirakamaro ku gusangira amakuru arebana n’umutekano imwe mu ntambwe y’ingirakamaro iganisha ku guhangana n’ibikorwa by’ubucengezi byambukiranya imipaka by’imitwe ya CRND, FLN ku butaka bw’u Rwanda no mu ishyamba ry’ikibira mu Burundi.''
Na ho Col Musaba ati ''Iyi nama ibaye mu gihe umutekano wo muri aka gace k`uburasirazuba bwa congo Kinshasa muri rusange no ku mupaka uhuza Uburundi n` urwanda by`umwihariko utifashe neza, ba nyakubahwa mwese muri aha iyi nama ni umwanya mwiza wo kongera kuganira ku mpamvu zitera umutekano mucye kandi twizeye kutabogama kwanyu kugirango ukuri kujye ahagaragara kandi ubutabera bwubahirizwe.''
Nyuma yo gufungura iyi nama ku mugaragaro ibiganiro byakomereje mu muhezo bimara amasaha agera kuri 7 icyakora ababirimo bafataga umwanya w'iminota itari myinshi bakajya mu karuhuko, ibi biganiro byatangiye mu gitondo byaje gusozwa mu masaa kumi z'umugoroba maze Umuyobozi w'ingabo zishinzwe kugenzura ibibazo by'umutekano ku mipaka y'ibihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari Col. Leon Mahounghou agaruka ku byavuye muri iyi nama.
Ati ''Twatanze ibitekerezo ku byakorwa n'impande zombi bitagamije gusa gucyemura ibibazo bimaze igihe kirekire ahubwo byanafasha kuzahura umubano n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi.''
Urwego rwa gisirikare rushinzwe kugenzura ibibazo by'umutekano ku mipaka y'ibihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari, ni urwego rwa gisirikare ruhuriweho n'ibihugu 12 byo muri aka karere.
Imyanzuro y'iyi nama igiye kugezwa ku bagaba bakuru b'ibihugu byombi ari bo bazagena igihe iy'ubutaha izabera, ni inama ifatwa nk'intangiriro y'urugendo rwo guhosha ibibazo bikunze kugaragara ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi.
Paul RUTIKANGA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru