AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

I Kigali hateraniye inama yiga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe May, 27 2019 12:44 PM | 4,696 Views



Inzobere mu buzima bwo mu mutwe ziteraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga y'iminsi 3 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihugu bigize Akarere k'Ibiyaga Bigari; ari byo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa  Mbere tariki 27 Gicurasi 2019.

Muri iyi nama, izi mpuguke zavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritagira ingaruka zikomeye ku buzima bw'uwarikorewe gusa, ko rinahungabanya umuryango muri rusange. 


Izi nzobere zivuga ko igihe kigeze kugira ngo guhangana n'ingaruka z'ihohoterwa birenge ubuvuzi n'ubufasha bihabwa uwarikorewe ahubwo byaguke bigere mu muryango kugira ngo no kurirandura mu buryo bufatika bishoboke. 


Zigaragaza ko hakiri imbogamizi y'amikoro agenerwa ibikorwa bijyanye no guhangana n'ihohoterwa ndetse n'ingaruka zaryo, kuko ku Isi yose muri rusange ibyo bikorwa bigenerwa atarenze 1% by'ingengo y'imari. 


Umuryango w'abibumbye uvuga ko byibura umugore cyangwa umukobwa 1 muri 5 aba yarahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu gihe 1/3 cy'ibihugu binyamuryango bitarashyiraho amategeko ahana ihohoterwa rikorerwa umugore mu gihe arikorewe n'uwo bashakanye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage